Amavubi yahagamiye The Super Eagles mu maso ya Perezida Kagame

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaguye misiwi na The Super Eagles ya Nigeria 0-0, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu wabaye kuri uyu wa Kabiri. Amavubi y’u Rwanda yakiriye Kagoma za Nigeria kuri Stade Amahoro, mu mukino wa kabiri wo mu tsinda D mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera […]

Kenya: Uwishe Rebecca Cheptegei nawe yapfuye azize ubushye

Uwahoze ari umukunzi wa w’umukinnyi w’imikino ngororamubiri w’Umugandekazi, Rebecca Cheptegei, yapfiriye mu bitaro bya Kenya azize ubushye yakuye mu nkongi y’umuriro yatangije ubwo yatwikaga uyu Mugandekazi mu cyumweru gishize. Kuri uyu wa Kabiri, ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko uwahoze ari umukunzi w’umukinnyi w’imikino ngororamubiri wo muri Uganda, Rebecca Cheptegei, yapfiriye mu bitaro bya Kenya. […]

Iyicwa ry’umuyoboke wa EcidĂ© i Kinshasa: Umupolisi na komanda we bafashwe

Umupolisi ufite uruhare mu iyicwa ry’umurwanashyaka wa EcidĂ© (Engagement pour la citoyennetĂ© et le dĂ©veloppement) kimwe n’umuyobozi w’umutwe wa polisi ushinzwe gutabara byihuse (Police d’intervention rapide) mu karere, batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 10 Nzeri 2024. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umurambo w’umusore wavumbuwe hafi y’icyicaro gikuru cya EcidĂ© […]

Kwinjira ku mukino w’u Rwanda na Nigeria byagizwe ubuntu

ferwafa.png

Ishyirahamwe ry’umukino w’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko kwinjira muri Sitade Amahoro ahagiye kubera umukino uhuza u Rwanda n’Igihugu cya Nigeria ari ubuntu ku bantu batari bagura amatike y’imyanya yatangajwe. Itangazo ryashyizwe kuri X ya FERWAFA rigaragaza imyanya abataragura amatike bashobora kujya kwicaramo bakareba uyu mukino utagira ku isaha ya saa cyenda z’amanywa. Ntabwo […]

EU yaciye ibihangange Google na Apple ihazabu y’asaga miliyari 15 z’Ama-Euro

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw’Ubutabera rw’u Burayi (ECJ) rwemeje ko Google yarenze ku mategeko abuza kwishyiriraho ibiciro kandi ko Apple igomba kwishyura Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi imisoro itishyuye ingana na miliyari 13 z’Ama-Euro ($ 14.3 billion). Izi manza zombi zifatwa nk’imbaraga z’u Burayi zo kuziba icyuho cy’imisoro cyabyajwe umusaruro n’ibihangange mu ikoranabuhanga muri […]

Rutshuru: M23 yaramutse irasana na FARDC

Umutwe wa M23 watangaje ko kuri uyu wa Kabiri ingabo zawo zaramukiye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu duce twa Teritwari ya Rutshuru. Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko imirwano yaramukiye mu duce twa Katale, Kaniro ndetse no mu nkengero zatwo, […]

Patrick Muyaya yashimangiye ko hari gahunda yo guhiga bukware FDLR

Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yashimangiye ko icyo gihugu cyiyemeje kwirukana abagize umutwe w’Iterabwoba urwanya u Rwanda wa FDLR ariko ko ibyo bigomba no kujyanirana n’uko u Rwanda narwo rukura ingabo zarwo muri icyo gihugu. Ibi Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya France 24 ubwo yasubizaga ikibazo kibaza uko […]

Cibitoke: Abantu barenga 70 bamaze gutabwa muri yombi bazira kuza mu Rwanda

Abaturage b’imisozi ihana imbibi n’u Rwanda muri komini Mugina, mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi), ntibagihisha impungenge zabo, nyuma y’uko abantu barenga 70 bamaze gutabwa muri yombi n’abapolisi mu gihe cy’amezi 8, baregwa barambutse umupaka bakajya mu Rwanda. Abantu 76, barimo Imbonerakure zigera kuri mirongo ine (Urubyiruko rwa CNDD-FDD), bakomoka mu midugudu […]

Uganda yataye muri yombi umuyobozi mukuru wo muri AFC/M23

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umwe mu bayobozi bakuru b’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, nyuma yo kumufatira mu nkambi ya Kyangwali iherereye mu karere ka Kikuube ashaka impunzi zo kwinjiza muri M23. David Baraka Elonga watawe muri yombi asanzwe ari Komiseri ushinzwe Politiki muri AFC/M23. Yatawe muri yombi ku wa 5 […]

Igihe cyo kwihangana kiri gushira: Nyusi waburiye ibyihebe byayogoje Cabo Delgado

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yasabye abakuru b’ibyihebe bimaze igihe byarayogoje intara ya Cabo Delgado kuyamanika, ababurira ko igihe cyo kubihanganira kiri gushira. Nyusi yabitangarije mu mujyi wa Matola ho mu ntara ya Maputo, ahaberaga ibirori byo kwizihiza imyaka 50 ishize hasinywe amasezerano y’ubwigenge bwa Mozambique hagati y’ishyaka Frelimo n’abakoloni b’abanya-Portugal. Yagize ati: “Tuzi amazina […]

Seoul: Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we wa Korea y’Epfo

gxclu4gxsaa9czb.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Nzeri, i Seoul, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yabonanye na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Tae-yul, baganira ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi. Iyi nama yibanze ku gusuzuma ubufatanye bukomeje no gushakisha ahandi hashyirwa ubwo bufatanye. Nubwo ahantu hateganywa ubufatanye hatashyizwe ahagaragara, ibiganiro byabo […]

Kamala Harris na Donald Trump bagiye gucakiranira bwa mbere mu kiganirompaka

Kuri uyu wa Mbere ushize, Visi Perezida Kamala Harris, yageze i Philadelphia mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Pennsylvania mbere y’ikiganirompaka kuri televiziyo n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Donald Trump muri uyu mujyi. Impaka, ziteganijwe kuri uyu wa kabiri saa cyenda. ET (0030 UTC ku wa gatatu), imbere y’umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu, ABC News kandi […]

Avoka wa Mwangachuchu yavuze ku bivugwa ko yaba yaratorotse gereza

Umunyamategeko wa Depite Edouard Mwangachuchu wakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukorana na M23, yahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko yaba yaratorotse gereza. Amakuru y’itoroka rya Mwangachuchu yatangiye kuvugwa mu Cyumweru gishize nyuma y’uko zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Makala zigerageje kuyitoroka. Leta ya RDC yemera ko hari abantu 129 […]

RDC: Imirimo yo kubaka Kinshasa Arena imaze amezi 5 ihagaze

Hakurikijwe ubuhamya bwakusanyirijwe kuri terrain, imirimo yo kubaka iyi nyubako y’imyidagaduro na siporo imaze amezi 5 ihagaze nyuma y’itangira n’umuvuduko sosiyete yo muri Turkiya “Summa” yari yatangiranye. Abatangabuhamya bati: “Akazi karahagaze. Ubwubatsi ntabwo bitera imbere kuva amezi 5 ashize. Ibintu byose birahagaze. ” Andi makuru avuga ko iki kibazo cyo kutishyura umushahara w’abakozi kuri uru […]

Rusizi: Hari amashuri ari kwaka amafaranga ngo yo gukora imbuga bitegura yubile y’ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buraburira ibigo by’amashuri byaka ababyeyi imisanzu irenga ku mafaranga Leta yateganyije bagomba kwishyura, bikababera umutwaro ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa. Ni nyuma y’uko hagaragaye ibigo birimo kwaka ababyeyi amafaranga menshi bavuga ko ababangamiye. GS ST Bruno na G S Gihundwe B birimo gutungwa agatoki n’ababyeyi bahafite abana n’abaje kubandikisha, ko basabwa […]