Perezida Kagame yagize Mirembe Alphonsine Umuyobozi wungirije w’ibiro bye
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri, yagize Mirembe Alphonsine Umuyobozi wungirije w’ibiro bye. Mirembe yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho mu biro bya Perezida wa Repubulika. Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasohoye mu izina rya Perezida Paul Kagame ni ryo rivuga ko […]
Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida wa Rayon Sports yeguye
Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida w’umuryango wayo yeguye kuri izo nshingano. Rayon Sports yemeje ayo makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Iryo tangazo rivuga ko “Perezida Jean Fidele UWAYEZU yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi”. Amakuru […]
Koreya ya Ruguru bwa mbere yashyize ahagaragara amafoto y’ikigo gitunganya uranium

Koreya ya Ruguru yashyize ahagaragara amafoto ya mbere y’ikigo gitunganya ubutare bwa uranium, aho Umuyobozi wayo, Kim Jong Un, agaragara akizenguruka asaba kongera izindi mashini za centrifuges nyinshi mu rwego rwo kongera intwaro za kirimbuzi z’igihugu cye. Pyongyang, yafatiwe ibihano byinshi n’Umuryango w’Abibumbye kubera gukomeza gahunda z’intwaro zabujijwe, mbere ntabwo yari yarigeze ishyira ku karubanda […]
Zambia: Perezida Hichilema yakuyeho umugaba w’ingabo amusimbuza uwari umwungirije

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu, amusimbuza uwari umwungirije nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency ivuga. “Perezida Hakainde Hichilema yashyize mu bikorwa ibiteganywa mu ngingo ya 91 (1) y’Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Zambia ryatowe atongera amasezerano yo gushyiraho Lt. Gen. Sitali Dennis […]
M23 yateguje ‘intambara yeruye’ hagati yayo na FARDC
Umutwe wa M23 watanze integuza y’uko ushobora kujya mu mirwano yeruye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibitero zikomeje kugaba ku baturage ndetse no kubirindiro byawo. Ni nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri imirwano yumvikanye hafi umunsi wose hagati y’uyu mutwe na FARDC i Sake ho muri Teritwari ya Masisi. […]
Burundi: Uwahoze ayobora Kira Hospital yasubijwe muri gereza avanwe ku buriri bw’ibitaro
Dr Christophe Sahabo yagejejwe muri Gereza Nkuru ya Ruyigi kuri uyu wa Kane, itariki 12 Nzeri, ahagana mu ma saa yine z’ijoro avanwe ku buriri bw’ibitaro amasaha make mbere yaho. Dr Christophe Sahabo yasubijwe muri Gereza Nkuru ya Ruyigi mu burasirazuba bw’u Burundi ajyanwe n’abakozi b’ubutasi bw’u Burundi. “Agezeyo, yasubijwe muri kasho ye. Aha niho […]
Rubavu: Ubuyobozi bwafashwe nk’uburi gukina ikinamico, kubera kudasobanukirwa na Girinka
Amezi arenze atatu hari abaturage bo mu karere ka Rubavu batabaza Ubuyobozi bw’Akarere ngo bubakure mu kaga bwabashyizemo, nyuma yo kwinjira mu micungire bakamburwa inka bahawe na Koperative y’abahinzi b’icyayi ya Pfunda (COOTP), ibyo bafata nk’aho Ubuyobozi bwabikoze nkana kubera kwigira nk’aho butazi gutandukanya gahunda ya Girinka n’izindi gahunda zo kugoboka abaturage bari mu kaga. […]
Guinea Bissau: Perezida Embalo yanze kwiyamamariza manda ya 2 abisabwe n’umugore we
Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Cissoko Embalo, yatangaje ku wa Kane atazongera kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora azaba mu Gushyingo. Embalo w’imyaka 51 yatowe muri Mutarama 2020 kugira ngo asimbure perezida wari ucyuye igihe, Jose Mario Vaz. Yatsinze uwamukurikiye, Domingos Simoes Pereira ku majwi 54% kandi yari yemerewe indi manda. Iri tangazo ritunguranye rishobora […]
Perezida Faye yasheshe Inteko Ishinga Amategeko
Perezida Bassirou Diomaye Faye wa SĂ©nĂ©gal, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amatageko yari yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Faye yahise atangaza ko amatora yo gusimbuza abagize inteko yasheshwe azaba ku wa 17 Ugushyingo. Mu ijambo rye yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida wa SĂ©nĂ©gal yavuze ko […]
Inyeshyamba za ADF zirashinjwa kwica Abasivili 20 muri Ituri
Abarwanyi b’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda bishe abasivili 20 mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Umuyobozi wa polisi muri ako gace wavuganye na AFP yavuze ko abo bishwe bari babanje gutwarwa bunyago mu gitero ADF yagabye ahitwa Babila Babombi kuwa kabiri. Mu bishwe harimo abagabo 16 […]
Umugore wa Sabin wahindutse iciro ry’imigani yashimangiye urwo amukunda
Madamu w’umunyamakuru Murungi Munyengabe Sabin, Gasagire Raissa, yashimangiye urwo akunda umugabo we mu gihe amaze iminsi yibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja kumuca inyuma. Sabin amaze icyumweru kirenga yotswa igitutu, nyuma y’amashusho bivugwa ko ari aye amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Ni amashusho uwo bivugwa ko ari uyu munyamakuru ufite umuyoboro wa YouTube wa ISIMBI […]
Hamenyekanye ibyo FDLR na FLN bamaze iminsi baganira n’Igisirikare cya Ndayishimiye
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi iremeza ko abahagarariye imitwe ya FDLR na FLN yombi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamaze icyumweru kirenga bagirana ibiganiro n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB). Inama zahuje izi mpande uko ari eshatu ku butumire bwa FDNB zaberaga muri hoteli zo mu ntara za Cibitoke na Kayanza zombi zitandukanywa n’ishyamba rya Kibira. Iri […]