Masisi: M23 yafashe agace ka Lukopfu karamukiyemo imirwano ikaze

Imirwano ikomeye yabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Nzeri 2024 mu nkengero z’agace ka Kaniro, muri Teritwari ya Masisi, hagati ya FARDC na M23, aho bivugwa ko uyu mutwe wamaze gufata agace ka Lukopfu. Ni imirwano bivugwa ko yatangiye saa munani z’urukerera, mu gihe M23 ivuga ko yatangiye saa sita […]

Islamic State yaba irimo gushinga ibirindiro bishya muri Cabo Delgado?

Abantu bo mu Mudugudu wa Tororo, mu Karere ka Quissanga mu Ntara ya Cabo Delgado, bavuga ko bahangayikishijwe n’amakuru akomeje kuzenguruka ko abaterabwoba bagaragaye mu mpera z’icyumweru gishize mu mirima imwe n’imwe yo mu gace gakorerwamo ubuhinzi kazwi ku izina rya Ntapuati. Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Carta de Moçambique avuga, abaturage bakeka ko abagize […]

KNC yateze iminsi Rayon Sports yirirwa yishongora ko yageze mu matsinda

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yanenze Rayon Sports n’abafana bayo birirwa bigamba ko bigeze kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, abateguza kuzakubitwa iz’akabwana mu gihe bazaba bitabiriye imikino ya Champions league. Muri 2018 ni bwo Rayon Sports yarenze amatsinda ya CAF Confederation Cup, igera muri ¼ cy’irangiza ariko ntiyakirenga kuko yaje […]

Mali: Urujijo ku rusaku rw’amasasu rwabyukiye mu murwa mukuru

Umurwa Mukuru wa Mali, Bamako wibasiwe n’igitero cy’iterabwoba kimwe cyangwa byinshi kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Nzeri 2024 . Amasasu yatangiye kumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu murwa mukuru wa Mali. Nibura inyubako imwe ya jandarumori yo muri Mali yibasiwe. Igisasu cya mbere cyumvikanye ahagana mu ma saa kumi n’imwe […]

RIB yeretse itangazamakuru 6 ikurikiranyejo ubujura bw’amamodoka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kabiri rweretse itangazamakuru abagabo batandatu rukekaho ubujura bw’imodoka. Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko abafashwe “bakoreshaga amayeri atandukanye arimo kugirana amasezerano y’ubukode bw’imodoka na ba nyirazo, nyuma bagahita bazikorera ibyangombwa by’ibihimbano kugira ngo babone uko bazigurisha mu turere dutandukanye tw’igihugu”. Bafashwe nyuma y’ibirego by’ubujura bw’imodoka […]

Abanditsi b’ibitabo bahagurukiye imvugo ivuga ko “Umunyafurika umuhisha mu gitabo”

Abanditsi b’ibitabo bo muri Afurika baravuga ko bahagukiye kwamagana imvugo imaze kuba ikimenya bose ivuga ko ‘Iyo ushaka guhisha ikintu umunyafurika ukimuhisha mu gitabo’. Ni imvugo ikunda gukoreshwa iyo bashaka kugaragaza ko Abakomoka kuri uyu mugabane badakunda gusoma. Bamwe muri aba banditsi bagariye n’Itangazamakuru bavuga ko koko iyi mvugo ifite ishingiro kuko binagaragarira mu bwitabire […]

FARDC yagabye ibitero mu bice bituwe cyane bihitana abantu – M23

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abafatanyabikorwa bacyo, kuri uyu wa Kabiri, cyagabye ibitero mu bice bitandukanye bituwe cyane mu bice bigenzurwa na M23. Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka mu butumwa yanyujije kuri X yahoze ari twitter asobanura ko ibi bitero byahitanye abaturage b’inzirakarengane. Yagize ati “Kuri uyu wa Kabiri, itariki […]

Urubyiruko miliyoni rugiye guhugurwa mu gukora porogaramu za mudasobwa

Amakuru aturuka mu nzego za Leta aravuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo guhugura aba coders bagera kuri miliyoni imwe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), gahunda ya leta y’imyaka itanu guhera mu 2024 kugeza 2029. Biteganijwe ko intego izagerwaho binyuze muri gahunda ya Million Coders (OMC), ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na […]

Abasirikare 32 ba FARDC barimo Jenerali bakurikiranweho gucura umugambi wo guhirika Tshisekedi

Abasirikare 32 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’abasivile 11, bafunzwe bakurikiranweho ibyaha birimo icyo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa RDC. Aba basirikare barimo ufite ipeti rya Général de Brigade witwa Inyengele Bakati Erickson. Ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri ni bwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rufite icyicaro […]

FARDC irigamba kwambura M23 ‘ibiturage n’imijyi myinshi’

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Mbere cyigambye kwambura umutwe wa M23 ibiturage n’imijyi myinshi yo muri Kivu y’Amajyaruguru. FARDC na M23 kuva mu cyumweru gishize barwaniraga mu duce twa Teritwari za Rutshuru na Masisi, aho ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zigenzura uduce dutandukanye. FARDC mu butumwa yanyujije ku […]

Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’amabuye y’agaciro byoherezwa hanze waragabanutse

Ubukungu bw’u Rwanda bwagaragayemo igabanuka ry’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’amabuye y’agaciro byoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya kabiri cya 2024 . Imibare y’umusarurombumbe w’igihugu (GDP) iheruka y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu gihe umusaruro w’ibiribwa wiyongereyeho 8 ku ijana bitewe n’umusaruro mwinshi wabonetse mu isizeni ya mbere, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 6% mu […]

Elon Musk mu mboni z’ubutasi nyuma yo kwibaza impamvu nta wugerageza kwica Biden na Harris

Serivisi z’Ibanga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nazo zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu, zatangaje ko “zizi” ibyanditswe ku mbuga nkoranyambaga n’umuherwe Elon Musk wavuze ati “nta n’umuntu ugerageza” kwica Perezida Joe Biden cyangwa Visi-Perezida Kamala Harris “. Musk yahise asiba ubu butumwa avuga ko yari agamije gutebya. Inyandiko ye kuri X, yahoze ari Twitter, […]

New York: Umuraperi Sean “Diddy” Combs yatawe muri yombi

Umuhanzi ukomeye wa hip-hop Sean “Diddy” Combs yafatiwe mu mujyi wa New York kubera ibyaha akekwaho bitatangajwe, nk’uko abayobozi babwiye umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika CBS. Ifatwa rye mu gace ka Manhattan rikurikira ibitero byagabwe ku nyubako ze ebyiri i Los Angeles na Miami muri Werurwe mu rwego rw’ “iperereza rigikomeje” ku bijyanye no gicuruza […]

Gaza: Ibitero bya Israel byahitanye nibura 16

Amakuru aturuka muri Palesitine aravuga ko kuri uyu wa Mbere ibitero by’indege bya Israel byahitanye abantu 16 barimo abagore batanu n’abana bane . Igitero kimwe cyashenye inzu mu nkambi y’impunzi ya Nuseirat yubatswe muri Gaza rwagati, gihitana byibuze abantu 10, barimo abagore bane n’abana babiri. Ibitaro bya Awda byakiriye iyo mibiri, byemeje umubare w’abapfuye bivuga […]

Umusenateri umwe mushya ni we uri muri 12 batorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024. Ni amatora yasize hatowe abasenateri 12 bagomba guhagararira guhagararira intara enye n’Umujyi wa Kigali muri Sena y’u Rwanda. Abatawe barimo Amb. Rugira Amandin wigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu by’u […]