Gicumbi: Uwakoze impanuka yishe umuhungu n’umukobwa ari gushakishwa
Umugabo wakoze impanuka y’imodoka igapfiramo abantu babiri, hagakomereka undi umwe, ariko we agahita atoroka, kuri ubu ari gushakishwa na Polisi y’u Rwanda ngo hamenyekane icyateye impanuka. Ku wa 10 Ugushyingo 2024 ni bwo hamenyekanye impanuka y’imodoka yahitanye umukobwa n’umusore bari bayirimo, gusa uwari uyitwaye akibona ibibaye yahise atoroka. Byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka […]
Perezida Kagame yategetse ko ba Ofisiye 35 birukanwa muri Polisi

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego zishinjwe umutekano z’u Rwanda, ku wa Mbere yategetse ko ba Ofisiye 35 birukanwa muri Polisi y’igihugu. Iteka rya Perezida N° 079/01 ryo ku wa 11 Ugushyingo 2024 ni ryo ryirukana aba ba Ofisiye muri Polisi y’u Rwanda. Abirukanwe barimo umwe ufite ipeti rya Superintendent (SP), batanu bafite ipeti […]
Perezida Kagame yirukanye burundu Abaminisitiri 2
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yirukanye burundu muri Guverinoma y’u Rwanda Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc na Jeannine Munyeshuli bahoze ari bamwe mu bayigize. Ku wa 25 Nyakanga uyu mwaka ni bwo Dr Mujawamariya wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yirukanwe n’Umukuru w’Igihugu. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu itangazo rimwirukana yasohoye mu izina rya Perezida […]
Ishyaka rya Tshisekedi rirashinja u Rwanda kuritezamo akajagari kariyogoje
Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’akajagari kamaze igihe karivugwamo. Iri shyaka hashize iminsi risa n’iryacitsemo ibice bitewe n’umugambi utavugwaho rumwe Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi amaze iminsi afite wo guhindura Itegekonshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umunyamabanga Mukuru w’Iri shyaka, Augustin […]
Nyarugenge: Abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa banze umucamanza
Abakekwaho icyaha cyo kwica Olga Kayirangwa banze umucamanza washinzwe gukemura ibibazo byabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bavuga ko batemera ko azabaha ubutabera. Aba basore bombi, Fred Nasagambe na Gideon Gatare, bakurikiranwe nk’abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Kayirangwa w’imyaka 25, wapfuye nyuma yo gusura urugo rwa Nasangambe i Kigali ku itariki ya 29 Nzeri 2024. […]
Liban: Ibitero nibura 5 bya Israel byibasiye amajyepfo ya Beirut
Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero nibura bitanu mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut hagenzurwa na Hezbollah, nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo wa Israel yanze guhagarika imirwano muri Liban kugeza igihe intego za Israel zizagerwaho. Umwotsi wazamutse hejuru ya Beirut ubwo ibisasu byatigisaga umurwa mukuru ahagana mu saa yine z’igitondo. Ibisasu byaturitse nyuma y’umuburo […]
Brig. Gen. Nyamvumba ubu niwe Chairman w’Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ingabo, ACoC
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 11 (Ugushyingo) Brig. Gen. Andrew Nyamvumba yagizwe Chairman w’Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ingabo (African Conference of Commandants, ACoC) asimbuye kuri uyu mwanya Umunya-Libya, Maghidr Nouri Ahmed. Ni umuhango wabereye mu nama ya 18 ya African Conference of Comandants yabereye mu ishuri rya gisirikare rya Libyan Command and Staff College i Tripoli […]
Uganda: Batatu bakurikiranweho gusebya no gutuka Perezida Museveni n’umuryango we
Abasore babiri bo mu gihugu cya Uganda bafunzwe bakurikiranweho icyaha cyo gutuka Perezida Museveni, umuryango we n’abahanzi batatu bashyigikiye ishyaka NRM babinyujije muri video ntoya basangije abandi kuri TikTok . David Ssengozi alias Lucky Choice na Isaiah Ssekagiri kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 11 Ugushyingo 2024, bagumijwe muri Gereza ya Kigo kugeza ku itariki […]
Prince bin Salman wa Arabia Saoudite nawe yashinje Israel gukora jenoside muri Gaza
Igikomangoma cy’ikamba rya Arabia Saoudite, Mohammed bin Salman, kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Ugushyingo 2024, yatangaje ko ibikorwa bya Israel muri Gaza ari ‘“jenoside”, kumwe mu kunenga ku mugaragaro gukozwe n’Umuyobozi wa Arabia Saoudite kuva intambara yatangira . Mu ijambo rye mu nama y’abayobozi b’Abarabu n’Abayisilamu, Igikomangoma Bin Salman yaboneyeho kunenga ibitero bya Israel […]
RED-Tabara yongeye kwigamba gukubita ahababaza Igisirikare cy’u Burundi
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi watangaje ko wongeye kwicira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo z’iki gihugu, nyuma y’imirwano iheruka gusakiranya impande zombi. Muri iyo mirwano yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, uyu mutwe uravuga ko wayiciyemo abasirikare 20 b’Abarundi ndetse n’abambari babo barimo Mai Mai Yakutumba. Ni imirwano yabereye […]
RCS yirukanye abakozi bayo 411 barimo na Komiseri
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2024,Urwego rw’u Rwanda rushinzwe lgorora (RCS) rwirukanye abakozi 411. Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 09 Ugushyingo 2024. Aba bakozi bakaba birukanywe kubera imyitwarire mibi mu kazi, ruswa n’ibindi byaha. Abirukanywe harimo Komiseri 1, aba Ofisiye bakuru 26, aba Ofisiye bato 20, ba su Ofisiye n’aba […]