Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’akajagari kamaze igihe karivugwamo.
Iri shyaka hashize iminsi risa n’iryacitsemo ibice bitewe n’umugambi utavugwaho rumwe Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi amaze iminsi afite wo guhindura Itegekonshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamabanga Mukuru w’Iri shyaka, Augustin Kabuya, yabwiye abarwanashyaka ba UDPS ko u Rwanda na Perezida Paul Kagame ari bo bari inyuma y’akajagari kamaze igihe kavugwa muri iri shyaka.
Ati: “Akajagari kose mubona uyu munsi mu ishyaka, u Rwanda rugafitemo uruhare.”
Yunzemo ati: “Kagame ntabwo agoheka. Arashaka kubona Tshisekedi ava ku butegetsi we akabusigaraho ku kiguzi icyo ari cyo cyose. Ntabwo bizigera biba”.
Nyuma y’aya magambo abanye-Congo benshi bahaye urwamenyo uriya mugabo ndetse n’ubutegetsi bwa RDC bagaragaza ko barambiwe kuba ibitagenda neza byose muri RDC babishyira ku Rwanda.
U Rwanda rumaze imyaka irenga ibiri rushyirwaho ibirego bitandukanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irushinja kuba ari rwo rushyigikiye umutwe wa M23 uri mu ntambara n’ingabo zayo.


