Hifuzwa ko muri 2035 umunyarwanda azaba yinjiza Miliyoni 6

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko u Rwanda rwifuza ko mu mwaka wa 2035, nibura buri muturage azaba abasha kubona mu mufuka we amadolari ya Amerika arenga 5,000 (asaga miliyoni 6 FRW) ku mwaka, avuye ku 1,000. Minisitiri Sebahizi avuga ko ibi biri mu rwego rwo kugera ku cyerekezo 2050, ku buryo hifuzwa ko […]

USA: Trump yahisemo Kash Patel ngo azayobore FBI

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 30 Ugushyingo 2024, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watowe, Donald Trump, yatangaje ko yifuza ko Kash Patel wahoze ari umunyamanga muri minisiteri y’ingabo akaba n’indahemuka kuri we, ayobora FBI, mu gisa nko kwerekana kwirukana umuyobozi uriho ubu, Christopher Wray. Patel, mu gihe cya mbere cya Trump wagiriye inama […]

Cote d’Ivoire: Umugore wa Gbagbo yagizwe kandida perezida w’ishyaka rye

Mu gihe kitagera ku mwaka mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Cote d’Ivoire, Simone Ehivet, wari umugore w’uwahoze ari perezida Laurent Gbagbo, yagizwe umukandida ku mugaragaro w’ishyaka rye . Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 30 Ugushyingo 2024, yakiriye kandidatire y’ishyaka rye bwite, “Movement of Capable Generations” (MGC), nyuma y’imyaka ibiri rishinzwe, i Moossou, umudugudu wavukiyemo […]

Igipolisi cy’u Burusiya cyateye utubyiniro tw’i Moscou kubera ‘kwamamaza ubutinganyi’

Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko Igipolisi cy’u Burusiya cyagabye igitero ku tubari n’utubyiniro twinshi i Moscou mu rukerera rwo ku wa Gatandatu hakurikijwe amategeko ahana “poropagande zamamaza LGBT”. Nk’uko amakuru abitangaza, muri iki gitero, hafashwe telefoni zigendanwa, mudasobwa zigendanwa na kamera mu gihe abari mu tubyiniro basabwaga kugaragaza n’ibibaranga. Amashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga […]

Fizi: FARDC iravuga ko yishe abarwanyi 5 ba Twirwaneho i Minembwe

FARDC iravuga ko nibura abarwanyi batanu bo mu mutwe wa “Twirwaneho” bishwe abandi batatu barakomereka bikabije mu gico cyari cyatezwe Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu, itariki ya 29 Ugushyingo 2024 mu gace ka Kalingi, i Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni mu gihe Twirwaneho ishinja […]

Kigali yaje ku mwanya wa 2 mu mijyi ikurura abantu muri Afurika

Ku wa 28 Ugushyingo, Kigali yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi yoroshye kubamo no gushoramo imari muri Afurika ku rutonde rwa Africa Report, urubuga rw’itangazamakuru rwo muri Afurika, na Jeune Afrique, ikinyamakuru gisohoka buri cyumweru cy’amakuru y’Igifaransa . Ni urutonde rwa mbere rw’imijyi 30 ya Afurika ikurura abantu cyane, rusuzuma ibintu nk’igenamigambi ry’imijyi, ibikorwa […]

Kenya na Uganda bigiye kunga Ethiopia na Somalia

Ku wa Gatandatu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko we na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, bazafasha mu kunga Ethiopia na Somaliya mu makimbirane ashobora kurushaho guhungabanya akarere k’Ihembe rya Afurika. Ethiopia idakora ku nyanja, ifite ingabo ibihumbi muri Somaliya zifasha kurwanya inyeshyamba zifitanye isano na al Qaeda, yarakaje Leta ya Mogadishu ishaka kubaka […]

Perezida Biden ategerejwe mu ruzinduko azagirira muri Angola

Uruzinduko rwa Perezida Joe Biden muri Angola urwa mbere umuperezida w’Amerika agiriye muri iki gihugu cyo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Afurika ruribanda ku mushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa gariyamoshi uzafasha mu gutwara amabuye y’agaciro avanwa rwagati muri uyu mugabane ajyanwa ku cyambu cya Angola kirimo kwaguka. Perezida Biden kandi muri uru ruzinduko arashimangira ko hakenewe ituze […]

Bugesera FC yatsinze Muhazi United FC Haringingo akeza rutahizamu watanze ibitego bibiri

img_20241130_184324__1000_x_600_pixel_.jpg

Umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wahuzaga ikipe ya Muhazi United yatsindiwe kuri stade ya Ngoma na Bugesera FC ibitego 2 kubusa . Muri uwo mukino wakurikiwe n’abafana bake ,ikipe ya Muhazi United yarushije iya Bugesera FC Igice cya Mbere cyarangiye ikipe ya Bugesera FC itsinze abaturanyi babo bo mu karere […]

Perezida Ruto yatorewe kuba umuyobozi wa EAC

ruto_eac.jpg

Perezida William Ruto wa Kenya niwe watorewe kuba umuyobozi mushya w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni umwanya asimbuyeho mugenzi we wa Sudani yepfo Salva Kiir. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, nyuma y’amatora yakozwe n’abakuru b’ibihugu baturutse mu bihugu bigize uyu muryango wa EAC; barimo Kenya, Uganda, Tanzaniya, Sudani y’Amajyepfo, […]

Malaysia: Urujijo ku rupfu rw’umugore wiciwe muri resitora atewe ibyuma

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 49 ukomoka mu gihugu cya Malaysia mu gace ka Cheras, biravugwa ko yiciwe mu nzu bahahiramo ibyo kurya ateraguwe ibyuma. Bikaba bitekerezwa ko abantu barindwi barimo inshuti ze bakoranaga babigizemo uruhare. Umuyobozi muri polisi yo muri iki gihugu, Aidil Bolhassan yemeje aya makuru, avuga ko urupfu rw’umugore wishwe atewe ibyuma […]