Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko Igipolisi cy’u Burusiya cyagabye igitero ku tubari n’utubyiniro twinshi i Moscou mu rukerera rwo ku wa Gatandatu hakurikijwe amategeko ahana “poropagande zamamaza LGBT”.
Nk’uko amakuru abitangaza, muri iki gitero, hafashwe telefoni zigendanwa, mudasobwa zigendanwa na kamera mu gihe abari mu tubyiniro basabwaga kugaragaza n’ibibaranga.
Amashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abitabiriye ibirori bategekwa na polisi kuryama hasi mu gihe abapolisi bazengurukaga mu kabyiniro ka Arma i Moscou.
Indi videwo yerekanaga abantu basohorwa muri club izwi cyane y’abaryamana bahuje igitsina yitwa Mono iri i Moscou rwagati, bamanitse amaboko hejuru y’umutwe ubwo imodoka ya polisi yari iparitse hanze.
Minisiteri y’umutekano mu gihugu yavuze ko abapolisi kandi bagabye igitero ku kabyiniro katavuzwe izina ku muhanda wa Skladochnaya “kakwirakwizaga ingengabitekerezo y’ishyirahamwe rya LGBT ryabujijwe.”
Ibiro Ntaramakuru bya Leta, TASS, byatangaje ko Polisi kandi yafunze umuyobozi w’ikigo cy’ingendo “Men Travel” hashingiwe ku mategeko arwanya LGBT.
Iki kigo cy’itangazamakuru cyavuze ko uyu mugabo w’imyaka 48 yakekwagaho gutegura urugendo rw’ “abashyigikiye indangagaciro zidashingiye ku muco gakondo mu”bijyanye no guhuza ibitsina” mu Misiri, mu biruhuko by’umwaka mushya mu Burusiya.
U Burusiya bufata LGBTQ + nk’ubuhezanguni’


