Umwana wa Neg G The General yapfuye

Umuraperi w’Umunyarwanda, Neg G The General ari mu gahinda ko kubura umwana we wapfuye afite amezi icyenda gusa. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Neg G The General yavuze ko yabuze umuhungu we yari aherutse kwibaruka aho yari yaramwise Prince. Yagize ati: “Ni ubwa mbere mu buzima numvise umutima wanjye ushwanyaguritse. Ruhukira mu mahoro, mwana […]
Lubero: FARDC na M23 baracyarwanira kugenzura Mambasa

Ingabo za FARDC na M23 zakomeje imirwano, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 24 Ukuboza, zirwanira kwigarurira Umujyi wa Mambasa, uherereye ku birometero 60 uvuye i Lubero-Centre (Kivu y’Amajyaruguru). Ni mu gihe M23 ivuga ko igenzura Mambasa kandi itaharekura. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, ibintu bikomeje kuba bibi muri kariya gace k’igihugu. Amakuru […]
Bill Clinton yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, yajyanywe mu bitaro bya Georgetown University Medical Center ku wa Mbere nyuma yo kugira umuriro mwinshi. Aya makuru yatangajwe n’umuvugizi we, Angel Ureña wavuze ko Clinton ameze neza kandi akomeje guhabwa ubuvuzi bwiza. Yagize ati: “Perezida Clinton ari mu mutuzo kandi ashimira cyane itsinda […]
Israel yemeje ko yishe umuyobozi wa Hamas

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz ku nshuro ya mbere yatangaje ko iki gihugu cyishe Ismail Haniyeh, umuyobozi mukuru wa politiki w’umutwe wa Hamas, mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, muri Nyakanga uyu mwaka. Haniyeh, w’imyaka 62, yari umuyobozi ukomeye wa Hamas, akaba yari azwi mu biganiro byo gushaka amahoro muri Gaza, aho yishwe mu […]
Ethiopia irashinjwa kugaba igitero ku birindiro bya gisirikare muri Somalia

Guverinoma y’igihugu cya Somaliya yamaganye byimazeyo ibyo isobanura ko ari igikorwa cy’igitero simusiga cy’ingabo za Ethiopia mu mujyi wa Doolow, uherereye mu karere ka Gedo. Nk’uko abayobozi ba Somaliya babitangaza ngo Ingabo za Ethiopia zagabye igitero ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 23 Ukuboza, cyibasira ibigo […]
Syria: Hadutse imyigaragambyo nyuma no gutwika igiti cya Noheri

Muri Syria hadutse imyigaragambyo yatewe no gutwika igiti cya Noheri hafi y’umujyi wa Hama, aho video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abantu bitwaje imbunda bihishe mu maso batwikira igiti cya Noheri mu rubuga runini rwa Suqaylabiyah, umujyi wiganjemo Abakirisitu muri Syria rwagati. Itsinda ry’abayisilamu ryayoboye imyivumbagatanyo yahiritse Perezida Bashar al-Assad ryavuze ko abagabo batwitse iki […]
Indege ya Tshisekedi yananiwe kugwaÂ

Indege ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Mbere yananiwe kugwa ku kibuga cya Kananga, kubera ikibazo cy’ikirere kibi. Tshisekedi yagombaga kugirira uruzinduko mu ntara za Kasai yo hagati, Kasai na Kasai y’Iburengerazuba; gusa arwimurira kuri uyu wa Kabiri kubera imvura nyinshi. Perezidansi ya RDC yemeje aya makuru […]
Hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ni inde ufite amahirwe yo kugarura Formula 1 ku mugabane?

Hashize imyaka irenga mirongo itatu Afurika yakiriye isiganwa rya Formula 1. Imikino yo gusiganwa mu modoka irimo amasiganwa agera kuri makumyabiri n’ane, yabereye kenshi ku migabane yose usibye muri Afurika na Antarctica, ibituma abantu benshi baratangiye kwibaza impamvu ndetse ibihangange muri uyu mukino wa Formula 1 nka Lewis Hamilton bakaba basaba ko byahinduka. Kuri ubu […]
Umuhuro wa Kabila na Katumbi wabereye i Addis-Abeba uhatse iki?

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Moïse Katumbi Chapwe wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, amakuru aravuga ko mu Cyumweru gishize bahuriye mu biganiro byabereye i Addis-Abeba muri Ethiopie. Ikinyamakuru La Libre ni cyo cyatangaje iby’umuhuro w’aba banyapolitiki bombi bigeze kumara igihe kirekire badacana uwaka. Muri 2014 ni bwo […]
Inzobere mu by’ubuvuzi zagaragaje ingaruka zikomeye zo gukoresha imiti nabi

Inzobere mu buvuzi hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) zahagurukiye impungenge z’ikoreshwa nabi ry’imiti, ziburira ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare mu kongera ikibazo cyo kuba indwara zimwe zihagararaho imbere y’imiti yica microbes icyo bita mu Cyongereza “Antimicrobial resistance (AMR)”. Gukoresha nabi antibiyotike, harimo kuyikoresha bitari ngombwa cyangwa kunanirwa kurangiza umuti wandikiwe, bishobora gutera AMR, […]
Mozambique: Imyigaragambyo yongeye kubura nyuma y’icyemezo cy’urukiko

Mu gihugu cya Mozambique kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Ukuboza 2024, imyigaragambyo yongeye kubura nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rushimangiye intsinzi y’umukandida Daniel Chapo w’ishyaka riri ku butegetsi mu matora ya perezida yabaye mu Kwakira ataravuzweho rumwe. Ni amatora yakurikiwe n’imyigaragambyo yiciwemo abantu nyuma y’uko umukandida wigenga wabaye uwa kabiri yanze kwemera ibyavuye mu matora […]
M23 yambuye FARDC igifaru

Umutwe wa M23 wungutse igifaru nyuma yo kucyambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahanganye mu mirwano. Iki gifaru cyerekanwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma wanashimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi ku bw’iyo mpano. Willy Ngoma yifashishije urubuga rwe rwa X aho yashyize ifoto ya kiriya kimodoka cy’intambara, yanditse […]