241010-bill-clinton-al-1009-4237f5

Bill Clinton yajyanywe mu bitaro igitaraganya

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, yajyanywe mu bitaro bya Georgetown University Medical Center ku wa Mbere nyuma yo kugira umuriro mwinshi.

Aya makuru yatangajwe n’umuvugizi we, Angel Ureña wavuze ko Clinton ameze neza kandi akomeje guhabwa ubuvuzi bwiza.

Yagize ati: “Perezida Clinton ari mu mutuzo kandi ashimira cyane itsinda ry’abaganga bamuhaye ubuvuzi bwihariye.”

Clinton w’imyaka 78 asanzwe afite amateka y’uburwayi bw’umutima aho 2004 yakorewe operasiyo ikomeye yo gusimbuza imiyoboro y’umutima naho mu 2010 yashyizwemo imiyoboro ibiri.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *