Kicukiro: Abagore 2 bafatanywe amacupa 500 ya mukorogo

Mu Karere ka Kicukiro,Umurenge wa Masaka,akagari ka Cyimo mu mudugudu wa Murambi,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024, hafatiwe abagore babiri bari batwaye mu mufuka amacupa 500 y’ubwoko butandukanye bw’amavuta ya mukorogo. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko n’ubwo bimaze kugaragara ko hari […]

Filime Killaman yakoraga akubita abakobwa yayihagaritse

Killaman umaze kwamamara muri sinema nyarwanda, yatangaje ko yaretse gukora filime yakoraga yise ‘Kwiyenza’ aho yagendaga akubita abakobwa bambaye imyenda migufi, n’abasore bambaye amapantalo yenda kugwa hasi. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, ya M.Irene, aho yagarukaga ku buryo umwaka we na Nyambo bari kumwe basanzwe bakinana, wabagendekeye nka bamwe mu bamaze kwamamara muri […]

Amavubi atsinze Sudani y’Epfo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” itsinze ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino waberaga kuri sitade Amahoro i Remera. Igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere ku munota wa 34, ubwo Tuyisenge Arsene yateye ishoti rikomeye, umupira ugakora kuri Mugisha Didier imbere y’izamu bikarangira umunyezamu Juma Jenaro ananiwe kuwukuramo. Mu minota y’inyongera […]

Gen. Muhoozi arifuza kurongora Beyoncé

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umuhungu w’Imfura wa Perezida wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yongeye gutera impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza urukundo akunda umuhanzi Beyoncé ndetse ko yanamutangaho inka. Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28/12/2024. Mu butumwa bwe yagize ati: “Ariko Beyoncé nzamara igihe […]

Abafana ba Arsenal bateye imijugujugu John Legend utegerejwe i Kigali

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, John Legend yatewe imijugujugu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko yagaragaye kuri Sitade ya Arsenal ejo hashize ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen n’abana babo, mu mukino wahuje Arsenal na Ipswich Town. Muri uyu mukino Arsenal yatsinze  1-0, ikomeza ku mwanya wa kabiri muri Premier League. Nyuma y’uyu mukino, John Legend […]

Kazungu Claver yasezeye kuri Fine FM yari amazeho ukwezi

Umunyamakuru w’imikino ubirambyemo, Kazungu Claver, yasezeye kuri Radiyo Fine FM yari amaze ukwezi kumwe yerekejeho. Kazungu wakoraga mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire, yasezeye bagenzi be bakoranaga, ababwira ko guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha azerekeza mu mirimo mishya. Mu kwezi gushize k’Ugushyingo ni bwo Kazungu yari yerekeje kuri Fine FM nyuma yo gusezera kuri Radio 10 […]

FERWAFA yemereye abanyeshuri kureba umukino w’Amavubi ku buntu

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abanyeshuri bose bari mu biruhuko bemerewe kwinjira ku buntu mu mukino w’Amavubi. Uyu mukino urahuza Amavubi na Sudan y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukuboza 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Stade Amahoro. Iri tangazo […]

U Bubiligi: Twahirwa Séraphin waherukaga gukatirwa igifungo cya burundu yapfuye

Umunyarwanda Twahirwa Séraphin waherukaga gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko rwo mu Bubiligi nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye ku myaka 66. Twahirwa yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza aguye i Brussels, nk’uko Me Vincent Lurquin wamwunganiraga mu mategeko yabyemeje. Lurquin yabwiye BBC ati: “Urupfu ntirubeshyerwa, umukiriya wanjye […]

Somalia yasabye u Burundi gucyura ingabo zabwo ziri ku butaka bwayo

Kuva mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025, u Burundi ntibuzongera kohereza ingabo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kemeje ubutumwa bushya bw’ingabo zigomba kujya gufasha Somalia guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab, guhera […]

M23 yatanze umuburo w’uko ishobora gutera Goma

Umutwe wa M23 watanze umuburo w’uko ushobora kugaba ibitero ku kibuga cy’indege cya Goma ndetse n’icya Kavumu, mu rwego rwo kuburizamo ibitero by’indege z’intambara ukomeje kugabwaho n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC). Uyu mutwe watanze uwo muburo biciye mu itangazo ririmo umujinya ubuyobozi bwawo bwasohoye. Muri iryo tangazo, umuvugizi w’Ishami rya Politiki muri M23, Lawrence […]

Tshisekedi na Blinken baneguye u Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu zashimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zimubwira ko zishyigikiye kuba u Ingabo z’u Rwanda zava mu birindiro zivuga ko RDF ifite mu burasirazuba bwa Congo. Ni ubutumwa Washington yatanze binyuze mu kiganiro cyo kuri Telefoni Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]

U Rwanda kudushinja gukorana na FDLR ni nko kudutuka: Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Gatanu yahakanye amakuru avuga ko ingabo z’Igihugu cye (FNDB) zikorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda; avuga ko kuvuga ko FNDB ikorana n’uriya mutwe ari igitutsi. Ndayishimiye yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro rusange cyamuhuje n’abantu batandukanye, barimo n’abanyamakuru. Imikoranire hagati y’igisirikare cy’u Burundi na FDLR yatangiye kuvugwa […]