Kuva mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025, u Burundi ntibuzongera kohereza ingabo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia.
Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kemeje ubutumwa bushya bw’ingabo zigomba kujya gufasha Somalia guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab, guhera muri Mutarama 2025.
Ubutumwa bushya buzwi nka AUSSOM buzasimbura ubwari busanzwe muri Somalia buzwi nka ATMIS bugomba kurangirana n’itariki ya 31 z’uku kwezi.
U Burundi buri mu bihugu byari bifite ingabo nyinshi muri ATMIS, gusa ingabo zabwo ntizizitabira ubutumwa bushya nk’uko umwe mu basirikare bakuru bo muri iki gihugu yabihamirije Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu iki gihugu cyanze kohereza ingabo zacyo muri Somalia, gusa amakuru avuga ko byatewe no kunanirwa kumvikana n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku mubare w’ingabo cyagombaga kohereza.
Bivugwa ko u Burundi bwari bwasabwe ingabo 1,000 ariko bwo bwifuza ko bwakohereza umubare wisumbuye.
Hagati aho Minisitiri w’Ingabo za Somalia mu ibaruwa aheruka kwandikira mugenzi we w’iz’u Burundi, yamusabye kohereza muri Somalia itsinda rigomba gutegura uko ingabo z’u Burundi zataha, hanyuma ibirindiro zirimo bigashyikirizwa Ingabo za Somalia.
Yagize ati: “Mu gihe twisegura ku kuba ubwumvikane ku mubare w’ingabo u Burundi bwagombaga kohereza butaragezweho, twubaha icyemezo cyanyu kandi tugahatirizwa kwemera kuba ingabo za BNDF (Igisirikare cy’u Burundi) zitazaba ziri mu bagize AUSSOM.”
“Ni muri uru rwego dusaba ibiro byanyu kohereza itsinda rya tekiniki rizatangira ibiganiro ku isohoka [ry’ingabo z’u Burundi] mu butumwa, ndetse n’igihe cyo gushyikiririza ibirindiro byari muri ATMIS ingabo za Somalia.”
Somalia yashimiye u Burundi ku bw’umusanzu ingabo zabwo zayihaye mu kugarura amahoro n’umutekano ku butaka bwayo, ivuga ko yumva hari umwenda ibubereyemo.
Kuri ubu amakuru avuga ko ingabo u Burundi bwari bufite muri Somalia zishobora koherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abo bufite izindi ngabo zifasha FARDC mu ntambara irwanamo na M23.



2 Responses
Accountability nicyo kibazo.
Abasikare barambuwe UN obaza impamvu naho ikibazo cy’umubare ni fake.
Kisekedi yazanye Imigfuka y’amadolari, apasura na Neva ngo amuhe abandi bakorera bushake.
Niyo mpamvu visit ye yabaye ngufi nta n’itangazamakuru.
ahaaa agahuru kimmbwa kagiye gushaya rero
nimuze kwa cyabitama babanze babakamuremo izo nkoko namafi bya Un mwatamiraga,hariya kwa cyabitama rero nugukaza umukandara ubundi mugakwirabumishwaro tu