Green Party igiye kujyana Leta y’u Rwanda mu nkiko

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda ryatangaje ko rigiye kurega Leta y’u Rwanda risaba ko hakurwaho ibigo bifungirwamo inzererezi, bizwi nka Transit Centers, kuko bibangamira uburenganzira bwa muntu. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Karere ka Rulindo ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, Dr Frank Habineza umuyobozi w’iri shyaka, […]

Abajura batsindiye miliyari 700 bakoresheje ikarita bibye none uwo bayibye ari kubasaba kuyagabana

Umugabo wo mu Bufaransa yatangaje ko yiteguye kugabana n’abajura miliyoni 500 z’ama-Euro (€500,000) akabakaba miliyoni 700 Frw, nyuma y’uko batsindiye jackpot bakoresheje ikarita ye y’amafaranga yibwe. Uyu mugabo wiyise Jean-David E, yabwiye radiyo RTL ko aho kugira ngo ayo mafaranga yafatirwe n’inzego z’ubutabera, yifuza kugirana amasezerano n’abo bajura yo kugabana ayo mafaranga. Ati: “Ntibari gutsinda […]

Perezida Museveni yasabwe kwigira kuri Paul Kagame

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Priscilla Zawedde uzwi ku izina rya Azawi yasabye Perezida Yoweri Museveni kwigira kuri mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu buryo bwo kwegera urubyiruko no kwitabira ibikorwa bitandukanye. Azawi uzwi mu ndirimbo nka Slow Dancing, Majje yakoranye na Fik Fameica, Party Mood, Masavu, na Bamututte, yari i Kigali mu gitaramo cya […]

Zabyaye amahari hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya EU

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye iy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), nyuma yo kwikoma u Rwanda ikanarusabira ibihano irushinja gufasha umutwe wa M23.   Ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare ni bwo abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko bagejejweho Komisiyo ihuriweho igizwe na Komisiyo zombi z’ububanyi n’amahanga zasesenguye ibyatangajwe n’Inteko ya EU ku Rwanda, […]

Museveni yavuze ku by’uko yohereje muri RDC ingabo zo kurwanya M23

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yanyomoje amakuru yavugaga ko igihugu cye giheruka kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo kurwanya M23 ihanganye mu ntambara n’ihuriro ry’ingabo za Leta. Ni nyuma y’uko mu ntangirizo z’iki cyumweru Uganda yatangaje ko yohereje ingabo mu mujyi wa Bunia wo mu ntara ya Ituri, mu rwego rwo […]

Amerika yaburiye abaturage bayo baba mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye abaturage bazo baba mu Rwanda, zibasaba kwirinda gukorera ingendo mu turere tw’u Rwanda duhana imbibi n’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umuburo Washington yatanze biciye muri Ambasaderi yayo i Kigali. Iyi Ambasade yavuze ko uriya muburo ushingiye ku kuba amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC […]

Uwishe Pop Smoke yakatiwe gufungwa imyaka 29

Corey Walker, umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Pop Smoke yakatiwe igihano cy’imyaka 29 y’igifungo nyuma yo kwemera uruhare rwe mu bwicanyi bw’uyu muraperi. Walker, w’imyaka 24, yavuze ko agiye gusaba imbabazi umuryango wa Pop Smoke, avuga ko nubwo nta mbabazi zishobora gusimbura ubuzima bw’umuntu, arimo kwicuza ku byo yakoze. Uyu mwicanyi yagize icyo […]

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame,bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi John Legend cyabereye muri BK Arena i Kigali ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025. Iki gitaramo cyari cyateguwe ku bufatanye n’umuryango Global Citizen n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kikaba cyari kigamije guteza imbere umuziki no guha amahirwe urubyiruko rwo muri Afurika. Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye […]