Rayon Sports yatsinidiwe muri sitade Amahoro icagase

Mukura Victory Sports yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Samson Ayilara Oladosu mu mukino w’umunsi wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu. Nubwo Rayon Sports itsinzwe, iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 46, ikarusha APR FC ya kabiri amanota ane. Biteganyijwe APR FC iri ku mwanya wa kabiri izakina na Vision […]
Sean Kingston na nyina bashobora gufungwa imyaka 20

Umuririmbyi Sean Kingston n’umubyeyi we Janice Turner barashinjwa ibyaha by’ubuhemu n’uburiganya, bishobora gutuma bafungwa imyaka igera kuri 20. Sean Kingston yatawe muri yombi muri Gicurasi 2024 muri Leta ya California, nyuma y’uko yari yarashinjwe n’isosiyete y’ikoranabuhanga kumwambura amafaranga menshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Polisi yatangaje ko uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha 10, birimo ubujura, uburiganya, kwiyoberanya […]
Tshisekedi yaba amaze gusimbuka Coup d’etat zirenga 100

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi w’iki gihugu amaze gusimbuka coup détat zirenga 100 zagerageje kumukorerwa. Mutamba yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari muri mitingi yabereye i Kinshasa. Uyu yavuze ko abanzi ba Tshisekedi bagerageje kumuhirika ku butegetsi inshuro zirenga 100, bamuhora kuba ari we Perezida […]
Nyamasheke: Ba Gitifu b’imirenge 4 basezeyeÂ

Amakuru aturuka mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba, aravuga ko hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine bamaze kwandika basezera. Abasezeye nk’uko amakuru abivuga, harimo Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Nabagize Justine wayoboraga uwa Ruharambuga, Bigirabagabo Moïse w’Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wayoboraga Umurenge wa Bushekeri. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko […]
Myanmar: Abantu benshi cyane bishwe n’umutingito

Abantu barenga 1,000 bapfuye Myanmar na ho abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka, nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye igihugu cya Myanmar. Umutingito wo ku gipimo cya 7.7 ni wo wibasiye iki gihugu cyo majyepfo y’umugabane wa Aziya. Myanmar yibasiwe n’umutingito, mu gihe iki gihugu gisanzwe kinarimo ibibazo birimo intambara, ubuke bw’ibiribwa ndetse n’ubukungu bucumbagira. Abategetsi ba gisirikare […]
RIB yafunze umusore ukekwaho kwica mugenzi we bapfuye 300 Frw

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bwashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) umusore w’imyaka 27 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 19 bapfuye amafaranga 300 Frw. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisoro, Akagari ka Nyamirambo. Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’umurenge avuga ko aba basore bari kunywera inzoga hamwe, maze umwe abura 200 Frw yo kwishyura, agurizwa […]
Sudani y’Epfo: UPDF iravugwaho kurasa inyeshyamba ikoresheje intwaro z’ubumara

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyateye utwatsi amakuru ashinja ingabo zacyo ziri muri Sudani y’Epfo gukoresha intwaro z’ubumara. Amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane w’iki cyumweru, yavugaga ko ingabo za Uganda zirwanira mu kirere zasutse “ibisasu by’ubumara ku birindiro by’inyeshyamba za White Army, muri Leta za Upper Nile na Jonglei” ziherereye mu […]
Lt. Col Willy Ngoma yahawe akabyiniriro n’abasirikare ba SADC

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt. Col Willy Ngoma, yahawe izina ry’akabyiniriro n’abasirikare ba SADC bari muri RDC ubwo bahuraga na we. Ku wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe ni bwo abasirikare biganjemo abanya-Afurika y’Epfo bahuye na Willy Ngoma. Mu mashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga, bariya basirikare bagaragara bifotozanya n’uriya Ofisiye Mukuru wa M23. Muri ayo […]