Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi w’iki gihugu amaze gusimbuka coup détat zirenga 100 zagerageje kumukorerwa.
Mutamba yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari muri mitingi yabereye i Kinshasa.
Uyu yavuze ko abanzi ba Tshisekedi bagerageje kumuhirika ku butegetsi inshuro zirenga 100, bamuhora kuba ari we Perezida rukumbi RDC yagize wanze kugurisha igihugu cye.
Ati: “Perezida Tshisekedi ni we Perezida wa mbere wanze kugurisha ubusugire bw’igihugu…abanzi binjiye muri Repubulika, bashaka gukora coup détat.”
Mutamba yakomeje agira ati: “Umubyeyi wacu Fatshi Béton (Tshisekedi) wafashe ubutegetsi biciye mu nzira zemewe nta tegeko yigeze yica, nta tegekonshinga yigeze yica. Ariko se kubera iki bashatse kumukorera coup détat? Kuki abagambanyi b’igihugu bihuza n’umwanzi bagatuma Perezida asimbuka coup détat zirenga 100?”
Mutamba ntiyigeze yerura ngo atangaze abashatse kwivugana Perezida Félix Antoine Tshisekedi; gusa uyu Perezida wa Congo yakunze gushyira u Rwanda mu majwi arushinja kuba inyuma y’ibitagenda neza byose mu gihugu cye.
Ni Tshisekedi ubwe wigeze kwerura atangaza ko azashoza intambara ku Rwanda, mu rwego rwo guhirika ku butegetsi Perezida Paul Kagame yakunze kugaragaza nk’umwanzi w’igihugu cye.


