Nyuma yo kugaragara kwa Gnassingbé i Kigali haribazwa niba guhuza u Rwanda na RDC kwe gushoboka

Nyuma yo kugaragara i Kigali mu Rwanda mu minsi ishize aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku ikoresha rya AI, kwa Perezida Faire Gnassngbe wa Togo, hongeye kuzamuka impaka ku hazaza h’umuhuza uzasimbura Angola nyuma y’uko Perezida Lourenco yari yifuje ko Perezida Gnassingbe yamukorera mu ngata. Perezida Lourenço aherutse gusaba ko Faure Essozimna GnassingbĂ©, Perezida wa […]

Kinshasa: Abantu ibihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili kuva kuwa Gatandatu

Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili kuva ejo kuwa Gatandatu i Kinshasa, mu murwa Mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’umwuzure ukomeye. Amazi ava mu ruzi rwa N’djili, yarenze inkombe zarwo, bituma umwuzure wibasira ibice biwegereye, cyane cyane mu duce twa Ndanu, Petro Congo ndetse no muri Quartier ya 8. […]

Mu Rwanda hatangijwe Ikigo kizakoresha AI mu gukusanya amakuru ku bijyanye n’ubuzima

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri iki Cyumweru yatangije Ikigo cy’igihugu gikoresha ubwenge bw’ubuhimbano (AI) mu gukusanya amakuru ku bijyanye n’ubuzima mu gihugu azafasha kuzamura uru rwego mu buryo bwihuse. Perezida Kagame ari nawe uyoboye gahunda ya AU ku bijyanye no gutera inkunga urwego rw’ubuzima ku mugabane, ku itariki ya 4 Mata yitabiriye igikorwa cyo […]

Ibikorwa by’amabanki bigiye kongera gusubukurwa mu Mujyi wa Goma

Ibikorwa by’amabanki bigiye kongera gufungura mu Mujyi wa Goma nyuma y’amezi abiri bihahagaze nyuma y’uko Inyeshyamba za AFC/M23 zihigaruriye mu mpera za Mutarama. Abinyujije kuri X, Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi, yavuze ko banki zongera gufungura imiryango kuri uyu wa Mbere, itariki 7 Mata 2025. Yanditse ati:”Nk’uko M23/AFC yabisezeranyije, nta mbogamizi n’imwe […]

Amerika irateganya kwambura no kwima visa Abanyasudani y’Epfo bose

Ku wa Gatandatu, itariki 5 Mata, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe y’Ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko arimo gufata ingamba zo gukuraho visa zose zifitwe n’abafite pasiporo zo muri Sudani y’Epfo ndetse no kubuza ko izindi zitangwa kugira ngo bibabuze kwinjira muri Amerika. Rubio yavuze ku mbuga nkoranyambaga ko impamvu y’iki cyemezo […]

Ituri: Umusirikare wa FARDC yishe arashe umwana na nyina

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize, itariki ya 4 Mata 2025, Umusirikare wa FARDC yarashe yegereye umwana na nyina w’imyaka 20, i Bwanasura, umudugudu uherereye ku birometero 39 uvuye muri centre y’ubucuruzi ya Komanda muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri. Amakuru aturuka aho yerekana ko uyu musirikare yagerageje gufata ku ngufu umudamu. […]

Tanzania: Leta ya RDC ikomeje gupfunda imitwe hirya no hino ishaka abayityariza FARDC

Mu butumwa i Dar es Salam, muri Tanzaniya, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 4 Mata, Minisitiri w’ingabo wa Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yahuye na mugenzi we wo muri Tanzaniya, Stergomena Lawrence Tax. Icyari kigamijwe muri uru ruzinduko kwari ukongera gutangiza ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Gushimangira ubushobozi bwa FARDC Izingiro ry’ibiganiro hagati […]