GnzXwxdWIAARqBZ

Nyuma yo kugaragara kwa Gnassingbé i Kigali haribazwa niba guhuza u Rwanda na RDC kwe gushoboka

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kugaragara i Kigali mu Rwanda mu minsi ishize aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku ikoresha rya AI, kwa Perezida Faire Gnassngbe wa Togo, hongeye kuzamuka impaka ku hazaza h’umuhuza uzasimbura Angola nyuma y’uko Perezida Lourenco yari yifuje ko Perezida Gnassingbe yamukorera mu ngata.

Perezida Lourenço aherutse gusaba ko Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Repubulika ya Togo, yagirwa umuhuza umusimbura mu bibazo by’u Rwanda na Congo.

GnzHLKnXwAAzava

Perezida Lourenço ubu uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yamenyesheje Biro ko inama z’ibanze na Perezida Gnassingbé zatanze igisubizo cyiza, hashingiwe ku masezerano y’Inteko y’abakuru b’ibihugu na guverinoma. Icyifuzo cyemejwe n’abagize Biro y’Inteko.

Nyuma rero y’uko Perezida Ngassingbe agaragaye i Kigali kuwa Gatatu ushize aho yaje yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya AI kuri Afurika, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hatangiye kuzamuka ibitekerezo bitandukanye aho bamwe bahise batangira kwibaza uko azitwara muri izi nshingano naramuka ariko yemejwe.

Umwe mu Banyekongo bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, Augustin Moma yagize ati:”Ntabwo byumvikana. Ntabwo azigera atabogama, ni inde utazi ko ari inshuti ya Felix Tshisekedi, niwe wanashishikarije Felix igitekerezo cyo guhindura itegeko nshinga ngo aziyamamarize manda ya gatatu. Felix yohereje abantu muri Togo kugirango bige ubwo buryo.”

Undi ikoresha X witwa Pierre Mulumba Mpoyi we yagize ati:”Uriya witabiriye inama yerekeye ubwenge bw’ubuhimbano i Kigali ya Kagame, oya murakoze, ntitubishaka.”

Uwitwa Didier Kalenga nawe yunzemo ati:”Ntabwo dushaka Faure. Mushyire imbere kuri uyu mwanya ahubwo uwahoze ari Perezida wa Botswana Ian Khama.”

Mu by’ukuri kuba Perezida Faire Gnassingbe wa Togo aherutse kuza mu Rwanda ntaho bihuriye n’ikibazo cy’u Rwanda na Congo nubwo bishoboka cyane ko abakuru n’ibihugu byombi baba barakiganiriyeho nk’ikibazo gihangayikishije Afurika muri rusange.

Ariko, ibi bishobora kuba urundi rwitwazo ku bayobozi ba Congo, bifuza ko Isi yose yakwanga u Rwanda, rwo kwanga Perezida Gnassingbe igihe yaba yemejwe nk’umuhuza uzasimbura Perezida Joao Lourenco wa Angola.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *