Leta ya Gambia yahaye gasopo Yahya Jammeh wifuza kuva mu buhungiro

Leta ya Gambia yahaye gasopo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Yahya Jammeh nyuma y’uko atangaje ko ateganya gusubira mu gihugu mu kwezi k’Ugushyingo 2025. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma kuri uyu wa kabiri, yihanangirije Jammeh ko naramuka agarutse, azahita afatwa, agafungwa, kandi akurikiranwe ku byaha bikomeye ashinjwa kuba yarakoze mu gihe cy’imyaka 22 yamaze […]

Walikale: Abaturage 4 bashimuswe na wazalendo bashinjwa gukorana na M23

Nibura abaturage bane batuye Bukumbirwa, muri Gurupoma ya Ikobo (Teritwari ya Walikale) muri Kivu y’Amajyaruguru, bose b’abahinzi, bashimuswe ku wa Mbere, itariki ya 27 Ukwakira, n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa Coalition des Mouvements pour le Changement (CMC). Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD ava i Bukumbirwa avuga ko abahohotewe bashimuswe bakuwe mu mirima yabo ubwo […]

Amerika yaburiye abaturage bayo bari muri Tanzania 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo n’bakozi ba Guverinoma yazo bari muri Tanzania kuba maso, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yadutse muri iki gihugu. Tanzania yadutsemo imyigaragambyo, mu gihe abaturage bayo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukwakira abaturage bayo babarirwa muri miliyoni 39 baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni amatora Perezida Samia Suluhu w’iki […]

Col. Migambi yagaragaje impamvu Abanyarwanda bakwiye gukomera k’Ubumwe n’Ubudaheranwa

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubufatanye hagati y’Abasivili n’Abasirikare (Chief J9) mu Ngabo z’u Rwanda, Col DĂ©sirĂ© Migambi Mungamba, yatanze ikiganiro ku bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa; yari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Iri huriro ryabereye ku cyicaro cy’akarere ka Gasabo, rihuza abayobozi batandukanye mu rwego rwo kuzirikana urugendo rw’u Rwanda mu […]

FARDC ivuga ko yavumbuye ubuhisho bw’intwaro z’umutwe wa Lubanga

Ku Cyumweru, itariki ya 26 Ukwakira 2025, i Mabanga, agace kari mu Murenge wa Mambisa muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri, havumbuwe ubuhisho bw’intwaro z’umutwe w’inyeshyamba wa CRP / Zaire, aho bivugwa ko zavumbuwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Jules Ngongo, umuvugizi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’ingabo muri […]

Ba perezida Kagame na Ndayishimiye batumiwe mu nama izabera i Paris ku mahoro

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 30 Ukwakira, i Paris, mu murwa mukuru w’u Bufaransa, hategerejwe inama yo gushyigikira amahoro n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari bivugwa ko yanatumiwemo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa hafi na Togo, umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze […]

Washington: Minisitiri w’Intebe yashimangiye intego ikomeye u Rwanda rufite mu kurengera ibidukikije

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, mu ijoro ryakeye i Washinton yifatanyije n’abayobozi bo ku rwego mpuzamahanga, barimo Perezida Daniel Chapo wa Mozambique, Visi Perezida Esperança da Costa wa Angola, hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu birori by’umusangiro bya ICCF International Conservation Gala by’umwaka wa 2025. Mu ijambo rye, Minisitiri […]

Nyanza: Ubushinjacyaha bukurikiranye ushinjwa kwica nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umusore w’imyaka 33 ukekwaho kuba ku itariki ya 22 Ukwakira 2025 saa moya z’ijoro yarishe nyina umubyara w’imyaka 65 amukubise umuhoro mu mutwe amuhora ko yanze kumwubakira inzu. Icyaha uregwa akurikiranweho bivugwa ko cyakorewe mu rugo aho batuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi, […]

Kera kabaye u Burundi bwashyikirije u Rwanda umurambo wa Musirikare warohamye mu Rusizi

Ubutegetsi bw’u Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira, bwashyikirije u Rwanda umurambo w’umusore witwa Musirikare Obed waherukaga kurohama mu ruzi rwa Rusizi bikarangira ujyanwe i Bujumbura. Mu Cyumweru gishize ni bwo uyu musore wari ufite imyaka 31 y’amavuko yarohamye mu Rusizi, ubwo yari yagiye koga. Ku wa 24 Ukwakira ubuyobozi bwa Zone […]

Hamenyekanye ibice M23 iteganya koherezamo ingabo zayo nshya 17,000

Umutwe wa AFC/M23 urateganya kohereza abasirikare bashya wungutse mu mezi make ashize ku rugamba, mu rwego rwo kwagura ibice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura. Mu mezi abiri ashize ni bwo uyu mutwe wungutse abasirikare bashya babarirwa mu 17,000 basoje imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo ndetse n’icya Tchanzu. Umugaba […]

FERWAFA yateye utwatsi APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryasesenguye neza ubusabe bw’ikipe ya APR FC yasabaga gusuzuma imisifurire mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports ku wa 25 Ukwakira 2025, ariko risanga umusifuzi yarafashe ibyemezo bikwiye mu mukino. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, FERWAFA yavuze ko Komisiyo ishinzwe imisifurire yasuzumye amashusho […]

Bujumbura: Yabyaye umuhungu muzima, bamuha umukobwa wapfuye

Mu mujyi wa Bujumbura, inkuru ibabaje yaturutse mu bitaro bya Roi Khaled, aho umubyeyi yabyaye umuhungu muzima, ariko aza guhabwa umukobwa wapfuye kubera uburangare bw’abaganga. Ibi byabaye ku wa 28/10/2025, bikaba byateje urujijo n’imvururu mu bitaro. Amakuru aturuka ahabereye ibi avuga ko ku wa 26 Ukwakira, ababyeyi babiri babyariye rimwe umwe abyara umwana w’umuhungu n’undi […]

Brazil: Umukwabu wo guhashya abagizi ba nabi mu murwa mukuru wiciwemo 64

Abantu 60 bakekwaho ibyaha n’abapolisi bane baguye mu mukwabu udasanzwe mu duce dukennye dutuwe cyane (favelas) dukunze kugaragaramo udutsiko tw’abagizi ba nabi two mu murwa mukuru wa Brazil, Rio de Janeiro. Uyu mujyi ugiye kwakira ibirori bikomeye bijyanye n’inama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere ya COP30 nk’uko bitangazwa na Radio y’Abadage, Deutsche Welle. Kuri uyu wa […]

Huye: Hapfundikiwe urubanza rw’umugabo w’imyaka 59 ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 6

Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuwa 27 Ukwakira, haburanishirijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 59 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko.  Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 20/05/2025 sa mbiri z’ijoro mu Mudugudu wa Gihama, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibilizi, Akarere ka Nyanza ubwo yari amusigaranye nyina agiye guhaha. Mu iburanisha, uregwa […]

FDNB yamuritse imodoka ya gisirikare yakoze

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira cyamuritse imodoka ya gisirikare giheruka gukora. Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Chantal Nijimbere ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Prime Niyongabo ni bo batashye iyi modoka. Ifoto y’iyi modoka nto yo mu bwoko bwa Pickup ikomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, yashyizwe hanze bwa mbere […]