G4aLLwPWEAAPZTK

Washington: Minisitiri w’Intebe yashimangiye intego ikomeye u Rwanda rufite mu kurengera ibidukikije

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, mu ijoro ryakeye i Washinton yifatanyije n’abayobozi bo ku rwego mpuzamahanga, barimo Perezida Daniel Chapo wa Mozambique, Visi Perezida Esperança da Costa wa Angola, hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu birori by’umusangiro bya ICCF International Conservation Gala by’umwaka wa 2025.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yongeye gushimangira intego ikomeye u Rwanda rufite yo kurengera urusobe rw’ibidukikije, aho yagize ati: “Amahoro n’ubukire bishoboka gusa iyo twitaye ku kubungabunga uburyo karemano bufasha abaturage bacu kubaho.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kandi yahuye na Senateri Chris Coons baganira ku ngingo zijyanye no kurengera ibidukikije, anongera kwemeza ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guteza imbere ibikorwa birambye byo kurengera ibidukikije.

G4acC9jWgAAsH3A

G4acC lW4AAHf L

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *