Burundi: Babiri barimo mudugudu baburiwe irengero nyuma yo gufatwa n’iperereza

Ahitwa i Gasebeyi, muri Zone Buhoro, Komini ya Mugina, mu Ntara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi, abagabo babiri barimo n’umuyobozi w’ibanze, batawe muri yombi n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR), baherekejwe n’Imbonerakure, urubyiruko rwa CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi. Kuva icyo gihe, imiryango yabo ivuga ko nta makuru yabo ifite none byateye impungenge kwibaza […]

Musanze: Umusaza w’imyaka 71 amaze imyaka 2 asembera kubera igiti yaguze 

Umusaza witwa Ngirumpatse Ildephonse wo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, amaze imyaka irenga ibiri yarasenyewe urugo ndetse ahari we hatezwa cyamunara, kubera igiti kimwe yaguze n’umuturage mugenzi we. Intandaro yatumye Ngirumpatse agurishirizwa umutungo ugizwe n’ubutaka bwarimo inzu ebyiri ndetse n’ibikoni, ni ibiti bitatu yaguze na mugenzi we witwa Ntarindi Assiel. Ni ibiti […]

Kivu y’Amajyepfo: Abarwanyi ba AFC/M23 bisubije Gurupoma ya Luhago

Amakuru aturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aravuga ko inyeshyamba za M23 zongeye kwigarurira agace ka Luhago. Biravugwa ko kuri uyu wa Gatandatu, ahagana mu masaha ya saa sita, ari bwo inyeshyamba za M23 zagabye ibitero ku birindiro byinshi bya Wazalendo muri Gurupoma ya Luhago, iherereye muri […]

Amerika yasabye RDC na M23 gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje i Doha

Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo byo muri Afurika, akaba n’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Massad Boulos, yatangaje ko Leta ya Kinshasa na AFC/M23 bateye intambwe ishimishije ariko agaragaza ko kutubahiriza ihagarikwa ry’imirwano bishobora kubangamira inzira y’amahoro. Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uuyu […]

Mexico: Iturika rihambaye muri supermarket ryahitanye abantu 23 abandi barakomereka

Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko iturika rihambaye ryabereye muri supermarket mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Mexico muri Leta ya Sonora cyahitanye abantu 23 barimo abana, abandi 11 barakomereka. Igisasu cyaturikiye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 1 Ugushyingo 2025, muri supermarket ya Waldo iherereye mu mujyi wa Hermosillo. Ubushinjacyaha muri Sonora bwagize buti: “igitekerezwa ni uko ibyabaye […]

FARDC iravuga ko yatangije ubukangurambaga bwo gusaba aba FDLR kwitanga

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono hagati ya DRC n’u Rwanda i Washington, agamije kuzana amahoro mu burasirazuba bw’igihugu, ngo kandi nk’uko yabyiyemeje, Guverinoma ya Congo, ibinyujije mu Gisirikare cya FARDC,  ku wa Gatanu, itariki ya 31 Ukwakira 2025, yatangije ubukangurambaga i Walikale, ahari icyicaro cy’agateganyo cy’akarere ka 34 ka gisirikare, ubukangurambaga […]

London: Abantu 10 batewe ibyuma muri gari ya moshi

Kuri uyu wa Gatandatu nimugoroba, abategetsi b’u Bwongereza batangaje ko abantu 10 batewe icyuma bari muri gari ya moshi yerekezaga i Londres, icyenda barakomereka bikabije, mu cyo minisitiri w’intebe yise “ibintu biteye ubwoba.” Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igipolisi gishinzwe umutekano w’Ubwikorezi mu Bwongereza havuzwe ko abantu babiri batawe muri yombi kandi ko Polisi ishinzwe kurwanya […]

Masisi: Rwaraye rwambikanye hagati ya AFC/M23 na FARDC/Wazalendo

Imirwano ikaze yabaye hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za Wazalendo zifatanya na FARDC kuva saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 1 Ugushyingo 2025, ahitwa Kalembe, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto iherereye muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka i Kalembe agera kuri ACTUALITE.CD, avuga ko inyeshyamba za Wazalendo […]

Hatangijwe gahunda yo gupima imyotsi ibinyabiziga bisohora

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ibidukikije, Minisiteri y’ibikorwaremezo n ‘abandi bafatanyabikorwa batangije ubukangurambaga bwo kwigisha no gusobanurira abaturage ibyiza byo gupimisha ibinyabiziga ibyuka bihumanya ikirere n’ikoranabuhanga ryifashishwa muri icyo gikorwa. Ni ubukangurambaga bwabereye mu Kigo cya Polisi gisuzumirwamo ibinyabiziga giherereye i Remera, mu Karere ka […]