Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo byo muri Afurika, akaba n’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Massad Boulos, yatangaje ko Leta ya Kinshasa na AFC/M23 bateye intambwe ishimishije ariko agaragaza ko kutubahiriza ihagarikwa ry’imirwano bishobora kubangamira inzira y’amahoro.
Mu butumwa yanyujije kuri X kuri uuyu wa Gatandatu, itariki 1 Ugushyingo, Boulos yagize ati: “DRC na AFC / M23 bateye intambwe ishimishije binyuze mu nzira y’amahoro ya Doha, bagaragaza ko bahuje ubushake bwo gushaka amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Icyakora, kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano guheruka hagati ya DRC na M23 rishobora guhungabanya ibyo byagezweho”.
Yakomeje agira ati: “Bose bagomba kubahiriza ibyo biyemeje i Doha, harimo gukomeza guhagarika imirwano no gushyira mu bikorwa uburyo bwo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano kugira ngo bongere kwizerana no kugabanya umwuka mubi kuri terrain. Hakomejwe umuhate, hari amahirwe nyayo yo gutera imbere tugana ku mahoro arambye ndetse n’ejo hazaza heza mu karere”.

Nyuma yo gutangaza ibi, kuri iki Cyumweru, Massad Boulos yagarutse kuri X yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na Tshisekedi “mu gihe duhindura ibyo twiyemeje mu bikorwa bigamije amahoro n’iterambere muri DRC. DRC irimo gutegura inzira nshya binyuze mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington no guteza imbere inzira ya Doha, izagarura ubusugire kandi igashimangira umutekano w’akarere”.
Yavuze ko hashingiwe ku mahoro n’umutekano, DRC izakomeza gukurura ishoramari ryinshi ry’Abanyamerika mu bikorwa byo guhererekanya amabuye y’agaciro mu mucyo ndetse n’ibikorwa remezo byagura amahirwe kandi bigatanga inyungu zifatika ku baturage ba Congo.


