M23 yahanuye Sukhoi-25 ya FARDC

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza, yahanuye indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Iyi ndege yahanuriwe mu gace ka Kigongo muri Teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru avuga ko iriya ndege yarashwe mu gihe yari yiriwe igaba ibitero […]

Umunyarwanda ayoboye indorerezi za AU mu matora yo muri Centrafrique

Right. Hon. Bernard Makuza wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ayoboye indorerezi umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wohereje gukurikirana amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Repubulika ya Centrafrique. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza ni bwo Amb. Valentine Rugwabiza uyoboye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) yahuye na Makuza. Ku Cyumweru tariki […]

Perezida Kagame yahaye impano y’imipira abana bitabiriye FIFA Football Festival

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, afatanyije na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, batangije ku mugaragaro gahunda ya FIFA Football Festival yabereye muri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025. Iyi gahunda igamije guhuriza hamwe abana bato, ibafasha kwidagadura no gusabana binyuze mu gukina umupira w’amaguru, ikanabashishikariza […]

FARDC yarashe ubwato 2 bwa M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza, zarashe amato abiri y’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Ubwo bwato bwarasiwe ku cyambu cya Kulundu giherereye ku kiyaga cya Tanganyika, mu gace ka Makobola ko muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Drone ya FARDC ni yo […]

Indwara yo gushaka kwemeza abagore mu gitanda iri kwica abagabo imburagihe

Mu bihe bya vuba, haravugwa inkuru nyinshi z’abagabo bapfa cyangwa bagira ibibazo bikomeye by’ubuzima, bishingiye ku guhatana gushaka kugaragara nk’abagabo bafite imbaraga zidasanzwe mu mibonano mpuzabitsina. Ibi byiyongereye cyane nyuma yo kumenyekana kw’imiti yongera ubushobozi bwo guhagarara kw’igitsina gabo, buzwi nka blue pill. Mu by’ukuri, iyi miti yari yarateguriwe abafite indwara z’umutima, ariko nyuma byaje […]

Amerika yagabye ibitero muri Nigeria

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zagabye ibitero byinshi byica ku nyeshyamba zo mu mutwe wa Islamic State, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Trump mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yijeje ko Amerika izagaba ibitero bishya kuri izo nyeshyamba mu gihe zaba zikomeje […]

Rutshuru: Wazalendo iravugwaho guteka igico M23 igatwika imodoka yayo

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 bari ku burinzi ku muhanda Goma-Rutshuru muri Parike y’Igihugu ya Virunga, biravugwa ko zaguye mu gico zari zatezwe n’abarwanyi ba Wazalendo ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025. Ni igico bivugwa ko izo ngabo zategewe hafi y’agace ka Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru. Amakuru avuga ko ubwo byabaga impande zombi […]