Abakomando ba RDF basoje imyitozo yihariye bari bamazemo ibyumweru 22 (Amafoto)

Abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force), kuri uyu wa Gatanu basoje  amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba bari bamazemo ibyumweru 22. Ni amahugurwa yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba  w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. […]

Amerika igiye gukumira ‘abayobozi benshi b’u Rwanda’ ku butaka bwayo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kubuza abayobozi benshi b’u Rwanda kubona viza zibemerera gukandagira ku butaka bwazo, kubera guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026. Yagize iti: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika izashyiraho […]

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva ari muri Tanzania

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Arusha muri Tanzania aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ni inama agomba guhagarariramo Perezida Paul Kagame. Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro, yakiriwe na Minisitiri wungirije wa Tanzania ushinzwe inganda n’ubucuruzi, Hon. Denis Londo. Biteganyijwe ko kuri uyu […]

Umunsi Iran ita muri yombi abasirikare ba Amerika

Ku gicamunsi cy’itariki ya 12 Mutarama 2016, ubwato bubiri buto bw’ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari burimo kugenda mu mazi yo mu kigobe cya Perse, bwisanze bwayobye birangira abasirikare bari baburimo batawe muri yombi n’ingabo za Iran. Icyo gihe abasirikare 10 ba Amerika barimo abagabo icyenda n’umugore umwe bari mu […]

Umunyamabanga Mukuru wa OIF ari muri Vietnam

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yahuriye i Hanoi na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika ya Demokarasi ya Vietnam, Bui Thanh Son. Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Vietnam na OIF, cyane cyane mu bijyanye no kwigisha no kwiga ururimi rw’Igifaransa, ubufatanye mu bukungu, kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa, n’ikoranabuhanga. […]

U Rwanda rugiye gucyura abaturage barwo bari muri Dubai na Bahrain

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukorana na sosiyete y’indege ya RwandAir, mu rwego rwo gucyura Abanyarwanda bari mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain. Byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda i Abu Dhabi, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026. Iri tangazo risaba Abanyarwanda bari muri biriya bihugu […]

Korea y’Epfo ishobora gutakaza bumwe mu bwirinzi yahawe na Amerika bukajyanwa mu ntambara na Iran

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Hyun, yatangaje ko Igisirikare cya Amerika n’icya Korea y’Epfo bari kuganira ku ⁠koherezwa, gushoboka, kwa zimwe mu ntwaro z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere zo mu bwoko bwa Patriot ziri muri Koreya y’Epfo kugirango zi⁠koreshwa mu ntambara yo kurwanya Iran. Cho yasubizaga ibibazo by’abadepite nyuma […]

Ituri: Ingabo za Uganda zabujijwe kwinjira muri Teritwari ya Mahagi

Mu Ntara ya Ituri, abayobozi ba Teritwari ya Mahagi bahisemo gukaza umurego mu kugenzura urujya n’uruza rw’ingabo z’amahanga ku mupaka na Uganda, aho Umuyobozi w’iyi teritwari, Col Jacques Disanoa Lalua yangiye ku mugaragaro Ingabo za Uganda n’ibikoresho byazo kwinjira muri kariya gace zinyuze ku mipaka ya Anzinda na Karombo. Amabwiriza yashyizwe ahagaragara ku itariki 4 […]

Benin: Abasirikare 15 ba FAB biciwe mu gitero kidasanzwe cya JNIM

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Werurwe, Umujyi wa Kofonou, hafi ya Karimama mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Benin, wabayemo igitero simusiga cyagabwe ku Ngabo za BĂ©nin. Abasirikare 15 bahasize ubuzima, ku birometero bike uvuye ku mupaka na Niger. Hari hashize hafi umwaka igihugu kitagabweho igitero cyo kuri uru rwego. Ku birometero birenga 750 mu […]

Kwamamaza Congo muri Monaco bishobora gutuma Minisitiri wa Siporo yeguzwa

Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu Ntubuanga, ari mu bibazo bikomeye bya politiki nyuma y’uko hafunguwe iperereza ku masezerano igihugu cye cyagiranye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Monaco. Aya masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize, aho Leta ya RDC yemeye gutanga miliyoni 4.8 z’amayero mu gihe cy’imyaka itatu, mu […]

U Rwanda ruravuga rumwe n’abarimo u Bubiligi ku bibazo birimo drone zikomeje kwica abanye-Congo

Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICG), ryagaragaje impungenge zikomeye ku kuba agahenge ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gakomeje kwicwa. ICG igizwe n’ibihugu birimo u Bubiligi, Danemark, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, u Busuwisi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na SuĂšde iyiyoboye. […]

Umunyamerika yagizwe Umuyobozi mushya wa MONUSCO

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, AntĂłnio Guterres, ku wa Kane yagize Umunyamerika James Swan umuyobozi mushya w’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Swan agiye kuyobora ubu butumwa mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano, kubera imirwano ihanganishije imitwe yitwaje intwaro n’ibibazo by’ubutabazi ku baturage bigenda byiyongera. […]

Senateri Bahati Lukwebo mu mazi abira ashinjwa kubahuka Tshisekedi

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze icyifuzo cyo gutakariza icyizere Visi-Perezida wa kabiri wayo, Modeste Bahati Lukwebo, nyuma yo kwerura ko adashyigikiye gahunda ya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi yo guhindura itegekonshinga. Icyifuzo cyo gutakariza icyizere Senateri Lukwebo cyatangajwe na mugenzi we witwa, Dany Kabongo Bondanya, mbere y’iminsi icyenda gusa ngo Inteko Ishinga Amategeko […]