Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Arusha muri Tanzania aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ni inama agomba guhagarariramo Perezida Paul Kagame.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kilimanjaro, yakiriwe na Minisitiri wungirije wa Tanzania ushinzwe inganda n’ubucuruzi, Hon. Denis Londo.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe ari bwo iriya nama izaba iba ku nshuro ya 25 izaba.
Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC buheruka gutangaza ko iriya nama iziga ku buryo bwo gushimangira gahunda yo guhuza imikorere hagati yâibihugu bigize uyu muryango, hagamijwe kuzamura imibereho yâibihugu byayo.
Biteganyijwe ko muri iyi nama abakuru bâibihugu by’u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Somalia bazatangiza ikoreshwa ryâicyangombwa gihuriweho cya gasutamo kizwi nka âEAC Customs Bondâ.
Iki cyangombwa kuzasimbura ibyari bisanzwe bikoreshwa na buri gihugu ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Iki cyangombwa gishya kizafasha abakora ubucuruzi kwambukiranya ibihugu byo muri EAC ari cyo bakoresheje gusa, mu gihe mbere byabasabaga kugira byinshi.
Iki cyangombwa kandi kizafasha mu guhuza imikorere yâubuyobozi bwa gasutamo, abatanga serivisi zâubwishingizi, ndetse nâibigo byâimari. Ni na ko kizagabanya amafaranga abacuruzi batangaga ndetse kikihutisha imikorere nâubuhahirane.
Muri iyi nama kandi hazatangizwa gahunda ya karindwi yâiterambere rya EAC izava mu 2026/27 ikageza mu 2030/31.
Iyi gahunda yerekana icyerekezo uyu muryango ufite mu kwihuza kwâakarere ndetse na gahunda zâiterambere zigamije imibereho myiza nâizamuka ryâubukungu, mu gihe cyâimyaka itanu iri imbere.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva aheruka kuvuga ko iyi nama ari ingirakamaro kubera ibizayiganirirwamo.
Ati: “Inama yâabakuru bâibihugu bya EAC iracyari urubuga rwâingenzi, ruyobora uyu muryango kuri gahunda yo kwihuza. Guhurira i Arusha bitanga amahirwe ku bayobozi bacu yo kuba bafata imyanzuro ikomeye hagamijwe gushimangira imikoranire, guteza imbere ubucuruzi no kwihutisha intego zihuriweho nâabaturage ba Afurika yâIburasirazuba.â
Iyi nama igiye guterana mu gihe Veronica Nduva aheruka mu Rwanda mu biganiro byamuhuje na Perezida Kagame.
Bombi baganiriye ku birimo guteza imbere ubucuruzi bwâakarere nâubufatanye ku mishinga yâingenzi igamije guteza imbere iterambere rihuriweho mu Muryango wa Afurika yâIburasirazuba.
EAC igaragaza ko nubwo ibijyanye nâamategeko mu kwihutisha imishinga ihuriweho bimaze kujya mu buryo, ubucuruzi hagati yâibihugu bigize uyu muryango bwakomeje kugenda biguru ntege.
EAC igaragaza ko ubu bucuruzi bwagumye kuri 15% mu myaka nkâicumi ishize, imibare iri munsi ya 30% kugeza kuri 50% byateganywaga.
Nduva aherutse gutangaza ko nubwo bimeze gutyo, ubucuruzi imbere muri EAC bwihariye â cyâibyoherezwa mu mahanga. Yavuze ko ubucuruzi bwâakarere bwazamutse buva kuri 11,5% mu 2016 bugera kuri 12,2% mu 2024, ibigaragaza uburyo ibihugu bya EAC bicyishingikiriza ku bwo hanze yayo.


