Gen. Moses Ali yapfuye

Gen. (Rtd) Moses Ali, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije wa Uganda anakaba n’umunyapolitiki w’inararibonye, yapfuye ku myaka 87 y’amavuko. ChimpReports yatangaje ko Gen. Moses Ali yaguye mu bitaro bya Nakasero, aho yari arwariye. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Mbabajwe […]

Lewis Hamilton yakoze impanuka mbere y’isiganwa rya Belgian Grand Prix

Umutaliyani Kimi Antonelli ukinira ikipe ya Mercedes ni we wabaye uwa mbere mu myitozo ya nyuma (Free Practice 3) mbere y’isiganwa rya Belgian Grand Prix ryabereye ku muhanda wa Spa-Francorchamps mu Bubiligi. Antonelli w’imyaka 19, unayoboye urutonde rusange rwa Shampiyona ya Formula 1, yazengurutse umuhanda mu gihe cy’iminota 1:45.990, asiga amasegonda 0.139 kuri Lando Norris […]

Urubuga rwa Perezida wa Kenya rwagabweho igitero

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ku gitero cy’ikoranabuhanga (cybersecurity incident) cyibasiye urubuga rwemewe rwa Perezida w’igihugu, ariko ishimangira ko kugeza ubu nta bimenyetso byerekana ko amakuru y’ibanga yibwe cyangwa yangiritse. Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Itumanaho n’Ubukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga yavuze ko iki kibazo cyatahuwe n’Ikigo cya Leta gishinzwe Ikoranabuhanga (ICT Authority), gihita gifata ingamba […]

Perezida Traoré yasabye abanyeshuri biga Sharia gutaha bakiga siyansi

Perezida wa Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim TraorĂ©, yatangaje ko agiye kuganira na Ambasade ya Arabie Saoudite ku bijyanye n’abanyeshuri bagera kuri 800 bo muri Burkina Faso bari kwiga amasomo ya Sharia (amategeko n’amahame agenga imyemerere n’imibereho y’Abayisilamu akomoka muri Qur’an no mu nyigisho z’Intumwa Muhammad) ku nkunga ya buruse ya Leta. TraorĂ© yavuze ko nubwo […]

Ubushinwa bwihanangirije u Bwongereza

Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko iri gukurikiranira hafi icyemezo cy’u Bwongereza cyo kwigarurira uruganda rwa British Steel, rwari rusanzwe rufitwe n’ikigo cy’Abashinwa Jingye Group, ivuga ko icyo cyemezo gishobora kugira ingaruka ku cyizere cy’abashoramari b’Abashinwa. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yavuze ko uburyo u Bwongereza buzacyemura iki kibazo buzagira uruhare mu kwerekana niba ari igihugu […]

Umwavoka yavuze uko yari arogewe mu Rwanda

Umwanditsi w’ibitabo, Umusesenguzi wa politiki akaba n’Umunyamateheko ukomoka muri Uganda, Kakwenza Rukirabashaija, yavuze ko muri Gashyantare 2023 yari arogewe mu Rwanda mu gace atatangaje izina, ariko Imana igakinga akaboko. Mu butumwa yanyujije kuri Facebook kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026 yavuze ko uwari ugiye kumuroga ari inshuti ye ya hafi yamusabye kumwoherereza icyo kunywa cya […]

AFC/M23 yatangije gahunda yo gutera ibiti muri Goma

Umuhuzabikorwa wa politiki w’umutwe wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangije gahunda yo gutera ibiti mu mujyi wa Goma, avuga ko intego ari uguhindura uwo mujyi ukaba uw’isuku, utoshye kandi wihanganira imihindagurikire y’ikirere. Nk’uko AFC/M23 yabitangaje, iyi gahunda yatangijwe mu gihe abayobozi bayo, urubyiruko, abagore ndetse n’abaturage bakomeje ibikorwa byo gusukura aho batuye bikorwa buri wa Gatandatu […]

Missile na drone za Iran zarashe ibihugu byo mu Kigobe

Intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye guteza umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’uko Tehran itangiye kurasa misile na drone ku bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu bifite umubano ukomeye na Washington. Ibyo bitero kuri uyu wa Gatandatu byibasiye cyane cyane ibirindiro by’ingabo za Amerika, ariko hari n’ibikorwa remezo by’abaturage […]

Impamvu kunywa amazi atari ihame ko buri gihe ari byiza

Mu gihe abantu benshi basabwa kunywa amazi menshi kugira ngo bagire ubuzima bwiza, abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko kunywa amazi arenze ayo umubiri ukeneye buri gihe bitaba byiza, ndetse mu bihe bimwe bishobora guteza ibibazo by’ubuzima. Inama zo kunywa litiro ebyiri cyangwa eshatu z’amazi buri munsi zimaze igihe kirekire zikwirakwizwa, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko amazi […]

Munsi y’Amasasu i Mogadishu: Inkuru ya Operation Eastern Exit, ubutumwa Navy SEALs zakuye abadipolomate mu muriro w’intambara

Mu ijoro ryo ku wa 5 Mutarama 1991, umujyi wa Mogadishu wari warahindutse ikibuga cy’intambara. Amasasu n’ibisasu byumvikanaga impande zose, mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Siad Barre bwari buri hafi gusenyuka burundu. Hagati muri uwo mujyi, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yagoswe n’imirwano. Abadipolomate, imiryango yabo n’abaturage b’amahanga bari bamaze iminsi […]

Gen. Sematama yavuze ugenzura Gipupu no kwa Mulima, aburira FARDC na FDNB

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa Twirwaneho, GĂ©nĂ©ral de Brigade Charles Sematama, yatangaje ko yaba ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa Twirwaneho nta wugenzura uduce turimo Centre ya Gipupu cyangwa ahazwi nko kwa Mulima, mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo. Gen. Sematama yatangaje ibi, mu gihe muri uku […]

Uganda: Ukurebana ay’ingwe kwadutse mu muryango w’umuherwe Karangwa

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko ubu intugunda ari zose hagati y’abagore b’umuherwe Karangwa Moses wapfuye azize impanuka y’imodoka mu mezi make ashize. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeye muri Uganda, Ritah Kagwa avuga ko yamenye amakuru ko hari ukutumvikana hagati ya Kirabo Florence na Jacqueline Birungi ahanini bapfa imitungo yasizwe na Karangwa. Amakimbirane yaturutse […]

Tshisekedi yemeye ibiganiro bidaheza byo kurangiza intambara

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye gukoresha ibiganiro bidaheza byo ku rwego rw’igihugu bigamije gukemura amakuba ajyanye n’umutekano na politike akomeje gukaza umurego. Iby’iyo ntambwe byatangajwe na Karidinali Fridolin Ambongo kuri televiziyo y’igihugu (RTNC), ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga. Ni nyuma y’inama yahuje Perezida Tshisekedi n’abahagarariye amadini akomeye […]