Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ku gitero cy’ikoranabuhanga (cybersecurity incident) cyibasiye urubuga rwemewe rwa Perezida w’igihugu, ariko ishimangira ko kugeza ubu nta bimenyetso byerekana ko amakuru y’ibanga yibwe cyangwa yangiritse.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Itumanaho n’Ubukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga yavuze ko iki kibazo cyatahuwe n’Ikigo cya Leta gishinzwe Ikoranabuhanga (ICT Authority), gihita gifata ingamba zihuse zirimo gufunga by’agateganyo urwo rubuga kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X, Minisitiri William Kabogo Gitau yavuze ko hafashwe ingamba zo gukumira ingaruka z’icyo gitero kandi ko ibikorwa byo gusubizaho urubuga biri gukomeza.
Yagize ati: “Kugeza ubu nta bimenyetso bihari byerekana ko hari uwinjiye mu makuru y’ibanga, ko hari amakuru yibwe cyangwa yatakaye. Sisitemu za Leta n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga ziracyakora neza kandi zifite umutekano.”
Guverinoma yavuze ko ICT Authority iri gukorana n’izindi nzego za Leta ndetse n’impuguke mu by’umutekano w’ikoranabuhanga kugira ngo hamenyekane icyateye icyo gitero n’uburyo cyakozwemo.
Nubwo iperereza rigikomeje, ubuyobozi bwa Kenya bwizeje abaturage ko serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zikomeje gukora uko bisanzwe kandi ko umutekano w’amakuru ya Leta ugihagaze neza.


