Gen. (Rtd) Moses Ali, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije wa Uganda anakaba n’umunyapolitiki w’inararibonye, yapfuye ku myaka 87 y’amavuko.
ChimpReports yatangaje ko Gen. Moses Ali yaguye mu bitaro bya Nakasero, aho yari arwariye.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Mbabajwe cyane no kubamenyesha urupfu rw’umuvandimwe wacu, Gen. Moses Ali. Yitabye Imana uyu munsi aguye mu bitaro bya Nakasero, saa kumi z’umugoroba.”
Museveni yavuze ko Gen. Moses Ali yamaze igihe kirekire akorera igihugu cye, nk’umusirikare ndetse n’umunyapolitiki.
Yunzemo ati: “Mu karere ka West Nile, yatanze urugero rwiza nk’umuhinzi munini ukoresha uburyo bugezweho. Tuzakumbura cyane uruhare rwe. Imana Ishobora byose imwakire kandi iruhukishe roho ye mu mahoro y’iteka.”
Gen. Moses Ali yari umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini mu buyobozi bwa Uganda, aho yabaye umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma y’igihugu.


