1784389159650

Perezida Traoré yasabye abanyeshuri biga Sharia gutaha bakiga siyansi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim Traoré, yatangaje ko agiye kuganira na Ambasade ya Arabie Saoudite ku bijyanye n’abanyeshuri bagera kuri 800 bo muri Burkina Faso bari kwiga amasomo ya Sharia (amategeko n’amahame agenga imyemerere n’imibereho y’Abayisilamu akomoka muri Qur’an no mu nyigisho z’Intumwa Muhammad) ku nkunga ya buruse ya Leta.

Traoré yavuze ko nubwo igihugu cye cyubaha uburenganzira bwo kwiga amasomo y’idini, muri iki gihe Burkina Faso ikeneye cyane abanyamwuga mu by’ubwubatsi, ubwubatsi bw’inyubako, siyansi, ubuvuzi n’ikoranabuhanga kugira ngo igihugu cyihute mu iterambere.

Yagize ati: “Abantu benshi bajya kwiga Sharia, ariko ntibajya kwiga ubwubatsi. Turashimira buruse zitangwa, ariko igihugu cyacu ubu gikeneye ba injeniyeri, abubatsi n’abahanga mu bya siyansi.”

Perezida Traoré yanavuze ko agiye kuganira na Arabie Saoudite ku buryo abo banyeshuri basubizwa mu gihugu, agaragaza ko abazanga kugaruka bashobora no kwamburwa ubwenegihugu bwa Burkina Faso.

Yanagarutse ku kibazo cy’ubudahemuka ku gihugu, avuga ko umuntu wese uha imyemerere ye agaciro karenze igihugu cye ashobora guhitamo kujya gutura ahandi.

Sharia ni urusobe rw’amategeko n’amahame akomoka muri Qur’an n’inyigisho z’Intumwa Muhammad, rugenga imibereho y’Abayisilamu mu bijyanye no gusenga, umuryango, ubucuruzi, imyitwarire n’ubutabera. Mu bihugu byinshi, Sharia yigishwa nk’isomo ry’idini cyangwa ry’amategeko ya Kisilamu, kandi uburyo ikoreshwa buratandukana bitewe n’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply