Umutaliyani Kimi Antonelli ukinira ikipe ya Mercedes ni we wabaye uwa mbere mu myitozo ya nyuma (Free Practice 3) mbere y’isiganwa rya Belgian Grand Prix ryabereye ku muhanda wa Spa-Francorchamps mu Bubiligi.
Antonelli w’imyaka 19, unayoboye urutonde rusange rwa Shampiyona ya Formula 1, yazengurutse umuhanda mu gihe cy’iminota 1:45.990, asiga amasegonda 0.139 kuri Lando Norris wa McLaren wabaye uwa kabiri.
Max Verstappen wa Red Bull yabaye uwa gatatu, mu gihe mugenzi wa Antonelli muri Mercedes, George Russell, yasoreje ku mwanya wa kane.
Ku rundi ruhande, Lewis Hamilton wa Ferrari yakoze impanuka mu masegonda ya nyuma y’iyi myitozo. Imodoka ye yanyereye maze igwa mu musenyi mbere yo kugonga urukuta, ibintu byangije cyane inyuma y’imodoka n’ibice byayo by’ingenzi.
Nyuma y’impanuka, Hamilton yumvikanye kuri radiyo y’ikipe ye asaba imbabazi agira ati: “Nangije imodoka rwose, mbabarira.” Umukanishi we, Carlo Santi, yamusubije ati: “Nta kibazo.”
Hamilton yari yabaye uwa gatanu muri iyi myitozo mbere y’impanuka. Kugeza ubu ari ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, arushwa amanota 32 na Antonelli, mu gihe George Russell amusigaho amanota 25.
Mu bandi batwaye neza harimo Charles Leclerc wa Ferrari wabaye uwa gatandatu, akurikirwa na Oscar Piastri, Nico Hulkenberg, Gabriel Bortoleto na Isack Hadjar, basoje mu icumi ba mbere.


