AIGP Mwesigwa ari guterwa ubwoba azira u Rwanda

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ya Uganda ushinzwe ibikorwa, AIGP Frank Mwesigwa, ari guterwa ubwoba n’umugabo witwa Stephen Nuwagaba, uvuga ko ari Brigadier General mu ngabo za Uganda, UPDF wamubwiye ko ari gutegura raporo azashyikiriza Perezida Museveni amugaragariza ko uyu mupolisi mukuru yakiriye amafaranga ahawe n’u Rwanda. The Independent ya Andrew Mwenda dukesha iyi nkuru […]
Rurageretse hagati y’Ubushinwa n’Ubuyapani

Guverinoma y’u Buyapani yatangaje ko yamaganye u Bushinwa nyuma y’uko ubwato bwabwo bwa gisirikare bukoreye imyitozo yo kurasa amasasu nyayo mu gace Tokyo ivuga ko kari mu Karere kayo kihariye k’Ubukungu. Iyi myitozo yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, hafi ya kilometero 180 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’ikirwa u Buyapani bwita Okinotori. Umuvugizi wa Guverinoma […]
Ibanga rikomeye ku bana ba Putin ryashyizwe hanze

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, akunze kurangwa no kurinda cyane ubuzima bwe bwite n’ubw’umuryango we. Nubwo ku mugaragaro azwiho kugira abakobwa babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugore we, ibitangazamakuru n’abashakashatsi batandukanye bakomeje kuvuga ko ashobora kuba afite n’abandi bana, n’ubwo ibyo bitigeze byemezwa n’u Burusiya cyangwa Putin ubwe. Inkuru yasohowe na New York Post, ishingiye ku […]
Vinicius Jr yibagishije isura kugira ngo abe mwiza

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brazil ndetse na Real Madrid, Vinicius Junior, yongeye kuvugisha benshi, ariko kuri iyi nshuro si kubera ibyo yakoreye mu kibuga, ahubwo ni nyuma y’uko agaragaye afite isura yahindutse cyane. Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Brazil byabitangaje, Vinicius Jr. yaba yarakoze igikorwa kizwi nka “chin harmonisation”, uburyo bwo kunoza cyangwa guhindura imiterere y’akananwa […]
Mauritania: Abimukira 144 barapfuye cyangwa baburirwa irengero

Impunzi n’abimukira bagera nibura 144 byatangajwe ko bapfuye cyangwa baburiwe irengero nyuma y’impanuka nyinshi zo mu mazi ku nkombe za Mauritania, zimwe mu za vuba mu ngendo ziteje akaga zo kwambuka Inyanja ya Atlantika ziva muri Afurika y’Iburengerazuba zigana ku birwa by’u Burayi muri Atlantika.Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryavuze ko ibikorwa bitatu […]
Ntibahuje se! Menya Keyne Yamal, murumuna wa Lamine Yamal

Keyne Yamal, umwana muto w’imyaka itatu, ari mu bantu batunguranye bamamaye cyane mu Gikombe cy’Isi cya 2026, n’ubwo atari umukinnyi wari mu kibuga. Uyu mwana w’umuhungu ufite uruhu rwirabura cyane, yagaragaye kenshi yishimira intsinzi ya Espagne ndetse ari kumwe na mukuru we Lamine Yamal, bituma amashusho ye akwira ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’uko Espagne itsinze […]
Cameroun: Kuba perezida amaze iminsi 44 atari mu gihugu byatangiye guteza urunturuntu

Hashize iminsi 44 Perezida Paul Biya avuye muri Cameroun ubwo hari ku Cyumweru, itariki ya 7 Kamena 2026, mu rugendo abaturage ba Cameroun bari babwiwe ko ari “urugendo rugufi bwite i Burayi” ari kumwe n’umugore we. Kuva icyo gihe, uyu muperezida w’imyaka 93 ntarasubira mu gihugu cye. Impuha ku bijyanye n’uko yaba ameze neza cyangwa […]
Beni: Abasirikare 80 ba FARDC batangiye imyitozo yo kurwanira mu ishyamba bahabwa na MONUSCO

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 20 Nyakanga, abasirikare mirongo inani bo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), batangiye imyitozo y’iminsi 45 i Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, yibanda ku ntambara yo mu ishyamba no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu. Iyi myitozo iri gutangwa n’abarimu ba gisirikare bo muri Brazil babarizwa muri MONUSCO, […]
Notice of Restoration of a Company in Register of Companies
Senegal ishyigikiye icyifuzo cya Macky Sall cyo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Byamaze kwemezwa, Senegal ishyigikiye icyifuzo cya Macky Sall cyo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. Perezida Diomaye Faye yategetse guverinoma n’abadipolomate bose ba Senegal gushishikariza ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye gushyigikira uyu mukandida. Amakuru aravuga ko usibye abadipolomate, Perezida Faye yanasabye “imiryango itegamiye kuri leta” gushyigikira uyu ubu ugaragazwa nk’umukandida wa Senegal. Ibi byatangajwe kuri uyu wa […]
Burundi: Abasirikare ba FDNB barijujutira kuba inkomere za FDLR na Wazalendo zifashwe neza kubarusha

Bamwe mu basirikare b’u Burundi (FDNB), baravuga ko batishimiye uburyo abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu bitaro bya Tanganyika Hospital nyuma yo gukomerekera mu mirwano yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bafashwe neza, mu gihe bo inzara yenda kubica. Amakuru atangwa n’abantu bazi ibibera muri biriya bitaro, avuga ko abarwanyi bakomerekeye mu […]
Gasabo: Umugore w’imyaka 45 akurikiranweho kwica umugabo we

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umugore w’imyaka 45 y’amavuko ukekwaho kwica umugabo we amunigishije igitambaro. Icyaha akekwaho cyakozwe ku itariki ya 30 Mata 2026 ahagana saa tatu z’ijoro mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagari ka Nyabagendwa, Umudugudu wa Mukoma ubwo umugabo we bamusangaga ku buriri iwe mu rugo yapfuye aziritse igitambaro […]
AFC/M23 yavuze aho ihagaze ku bigabiro bidaheza bya TshisekediÂ

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC ribarizwamo M23, Corneille Nangaa, yateye utwatsi biganiro bishya by’abanyagihugu byatangajwe na Perezida FĂ©lix Tshisekedi, avuga ko ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidashobora gukemurwa n’ibyo yise ubwumvikane bwa politiki budafite ishingiro. Mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe ahagaragara n’abo bakorana, Nangaa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa ari “abanyabinyoma b’abashukanyi batubahiriza ibyo biyemeje.” Ibi […]
Igikombe cy’Isi: Espagne yihimuye kuri Donald Trump wari warateganyije ibihano by’ubucuruzi

Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari amaze igihe ateza umwuka mubi hagati ya Washington na Madrid, ikipe y’igihugu ya Espagne yatanze igisubizo kitari icya dipolomasi cyangwa ubucuruzi, ahubwo ikinyujije mu mupira w’amaguru. Ku Cyumweru, Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Argentine igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. Iyo […]
Perezida Kagame yaganiriye na Bill Gates

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga yakiriye i Kigali umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates, baganira ku ngingo zirimo uburyo bwo kurushaho kwihutisha ubufatanye hagati y’u Rwanda n’umuryango wa Gates Foundation yashinze. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro bya Kagame na Gates byabaye nimugoroba, byanibanze ku bufatanye bumaze igihe hagati y’impande zombi, ndetse […]