20260721_082346_copy_1000x670

Perezida Kagame yaganiriye na Bill Gates

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga yakiriye i Kigali umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates, baganira ku ngingo zirimo uburyo bwo kurushaho kwihutisha ubufatanye hagati y’u Rwanda n’umuryango wa Gates Foundation yashinze.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro bya Kagame na Gates byabaye nimugoroba, byanibanze ku bufatanye bumaze igihe hagati y’impande zombi, ndetse no ku buryo bwakwihutishwa mu nzego zitandukanye zigamije gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda.

Muri izo nzego harimo ubuzima, guteza imbere ubuhinzi, ubwenge buhangano (AI) n’ibikorwaremezo bya serivisi rusange bikoresha ikoranabuhanga (digital public infrastructure).

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Bill Gates bibaye mu gihe uyu muherwe ari mu Rwanda, aho ari gukora uruzinduko rujyanye no kureba ibikorwa bitandukanye by’ubuzima n’imishinga ishyigikiwe na Gates Foundation.

Ku ikubitiro, Bill Gates yasuye uruganda rwa TKMD rukora inshinge ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire mu Karere ka Rwamagana.

Uru ruganda rwatashywe mu 2025, rukaba rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ibihumbi 600 kugeza kuri miliyoni imwe ku munsi.

Ku wa Mbere kandi Gates yasuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse anahura n’umwe mu bajyanama b’ubuzima, mu rwego rwo gusobanukirwa imikorere y’urwego rw’ubuzima kuva ku rwego rw’ibanze.

Gates Foundation imaze igihe ifatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima.

Ubu bufatanye kandi burimo kwagukira mu ikoranabuhanga, aho uyu muryango uri gushyigikira gahunda zigamije gukoresha ubwenge buhangano mu guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Muri gahunda ziri gushyirwa imbere harimo Horizon1000, igamije kugeza ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano ku bigo nderabuzima 1.000 by’ubuvuzi bw’ibanze muri Afurika bitarenze mu 2028.

Kwakira Bill Gates kwa Perezida Kagame no kuganira ku kwagura ubu bufatanye bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ishoramari mu nzego z’ingenzi nk’ubuzima n’ubuhinzi, mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply