Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuhanzikazi Sheeba Kalungi wo muri Uganda yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ubwambure agamije gushimisha abafana be nyuma yo kwegukana igihembo.
Ibi yabikoze avuga ko yishimira ibihe byiza yagiriye muri Selena Hotel yo muri Uganda, ubwo yegukanaga igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka witwaye neza kurusha abandi(Best Femal Artist), igihembo yatwaye ku nshuro ya 4.

Ayo mafoto ye yambaye Bikini aje yiyongera ku yandi yari amaze iminsi ashyize hanze yemeza ko ari umwe mu bakobwa bafite ikimero gikurura abagabo kurusha abandi muri Uganda by’umwihariko ngo iyo akaba ari impano agomba kugenera abafana be.

Uyu mukobwa umaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise “Ndiwanjawulo” irimo kubica bigacika mu bice bitandukanye byo muri Uganda, bivugwa ko yaba ari yo yamuhesheje kwegukana iki gihembo dore ko yari ahanganye n’ibindi byamamare byamaze kubaka izina.

Kwegukana igihembo ngo byaba byaramwongereye imbaraga zo gukora cyane akora ibitaramo bitandukanye hirya no hino harimo no mu Rwanda, ngo bizamufasha guhorana abakunzi ubundi ibihembo bigume mu maboko ye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


