Umuhanzi ukomoka mu Burundi, Cedric Bangi nyuma yo gufungwa ibyumweru 2 azira gutuka Perezida Nkurunziza, ubu yemeje ko yarekuwe ahita yerekeza mu Rwanda gukora indirimbo imusingiza.
Uyu musore yafunzwe azira amagambo yo guserereza Nkurunziza abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, byatumye ahigwa bukware afungwa n’urwego rw’iperereza.

Cedric Bangi yemeje amakuru yo kurekurwa, anaboneraho gusaba imbabazi abo ayo magambo yakomerekeje anavuga ko gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga bishobora gukururira uwabikoze akaga.
Ibyo rero byatumye yerekeza mu gihugu cy’u Rwanda aho yagiye gukora indirimbo igaragaza impuhwe za Perezida Nkurunziza agirira abene gihugu nawe arimo, Iyo ndirimbo yayise “Yarambabariye”.
Mu magambo akubiye muri iyo ndirimbo, yayashyize ku rukuta rwe rwa Facebook agira ati: “Yarambabariye, kunyerera ukagwa ibyo bibaho, ikibi ni ukunyerera ugaherayo, kunyerera ku rurimi ibyo ntawe bitabaho ikibi ni ukubigira akamenyero.
Hari igihe tuvuga nabi ababyeyi Imana nayo izatuvuma. Njye narasaze nkoresha facebook mvuga nabi igihugu cyanjye mfungirwa mu iperereza, ariko ubu naratashye nisubiyeho”.
inyikirizo :“Yarambabariye, Petero Nkurunziza Yarambabariye,Perezida w’u burundi yangiriye imbabazi…..
Ati:“ayo ni amwe mu magambo agize igice cya mbere cy’indirimbo yanjye nshya nise —Yarambabariye”
Nk’uko Cedric yakomeje abivuga yemeje ko mu minsi ya vuba iyi ndirimbo iri bube yagiye hanze kandi ngo yizeye ko izakundwa n’abantu batari bake.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


