Inzego z’umutekano muri Uganda zishe abantu babiri bacyekwaho gushimuta abagore n’abana mu gitero cyabaye mu masaha y’igitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2018, abana bari bashimuswe barimo abacyekwa kuba Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyakenya.
Izo nzego zatangaje ko zatabaye abana 94 bari bagizwe imbohe ku musigiti uri mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala. Inzego z’umutekano zikaba zivuga ko zagabye iki gitero nyuma yo kumenya ko abashimuse abo bantu bari muri uwo musigiti wa Usafi.
Umuvugizi wa polisi, Emilian Kayima, ati “igipolisi cya Uganda cyagabye igitero ku musigiti wa Usafi uri ahitwa Kisenyi mu murwa mukuru, kibohoza abagore 18 n’abana 94 bakomoka mu bihugu binyuranye, gusa nta wakomeretse, babiri mu bari babafashe bugwate twabishe nyuma yo gukomeretsa umwe mu bapolisi bacu”.
Nk’uko Radiyo Ijwi rya Amerika ibitangaza, Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Uganda, Gen Jeje Odongo yavuze ko abana bakuwe mu maboko y’abashinjwa iterabwoba, harimo abacyekwa kuba Abanyarwanda, Abarundi ndetse n’Abanyakenya.
Ati “Bamwe ubona basa nk’Abanyarwanda tugomba kumenya ngo ni bangahe, abandi nk’Abarundi nabo tugomba kumenya umubare wabo, abandi bo ni nk’Abanyakenya, ni inshingano zacu kumenya impamvu aba bana bo mu bihugu binyuranye bari mu musigiti ubwo twakoraga umukwabu”.
Akomeza avuga ko bibabaje kuba ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba bigaragara ahantu hazwi nk’ahasengerwa, ati “Twitwararika cyane ku hantu hasengerwa kuko tuba tuzi ko hatakorerwa ibyaha, birababaje kuba byabereye mu musigiti, iyo abacyekwaga bataza kuwinjiramo, ntabwo twari kuwinjiramo, ariko nta yandi mahitamo twari dufite”.
Uganda yugarijwe n’ubushimusi bw’abantu bafatwa bugwate basabwaho ingurane y’amafaranga nyuma bakanabica, ikintu polisi ivuga ko ikomeje guhangana na cyo. Muri uwo musigiti hafatiwemo Imbunda 10, imiheto n’imihoro 23 ityaye cyane amugi yombi, uyu musigiti wa Usafi ukaba wahise ufungwa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



