Mu gihe Abarundi bitegura amatora ya kamarampaka azaba muri uku kwezi, abahagarariye Kiliziya Gatolika bavuga ko batayashyigikiye, by’umwihariko ko Abarundi batinya kuvuga ikibarimo bitewe n’uko inzego z’umutekano zibahohotera.
Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Musenyeri Joachim Ntahondereye, ashingiye ku mibare y’abapfuye ndetse n’abahunze ubwo Nkurunziza yatangwaga nk’umukandida w’ishyaka CNDD FDD kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2015 hakavuka imvururu, ngo abona aya matora ashobora kubyutsa andi makimbirane.
Avuga ko mu gihe Itegeko Nshinga ryaba ryahinduwe, Ishyaka CNDD FDD rigatanga Perezida Nkurunziza nk’umukandida, ashobora kuyobora u Burundi kugeza mu 2034.
Si ubwa mbere inzego z’umutekano zitungwa agatoki hamwe n’urubyiruko rw’Imbonerakure, bashinjwa guhohotera abatavuga rumwe na Leta, gusa ku ruhande rwa Leta bakabihakana bivuye inyuma.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo bamwe mu banyapolitiki bari hanze y’u Burundi, batangaje ko badateze kwitabira aya matora, ko mu gihe Itegeko Nshinga ryaba rihinduwe, amasezerano y’i Arusha yaba ateshejwe agaciro.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



