Minisitiri w’Uburezi arasaba ibigo cy’amashuri kuzajya byaka amafaranga ababyeyi bibanje kumenyesha akarere

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye,  Munyakazi Isaac, yasabye ibigo by’amashuri byo mu karere ka Karongi kuzajya bibanza kumenyesha akarere mu gihe hari amafaranga bigiye kwaka ababyeyi.

Ubwo yari ayoboye inama yaguye y’uburezi ku bukangurambaga bugamije ireme ry’uburezi, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018.  yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe Imibereho myiza, Inzego z’umutekano, Abakozi bashinzwe uburezi ku Karere no mu Mirenge,  abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye amadini n’amatorero ashamikiyeho ibigo by’amashuri, Minisitiri Munyakazi, yavuze ko mu gihe akarere katemeje amafaranga, batagomba kuyaka ababyeyi.

Agira ati “Igihe mukoze inama n’ababyeyi mukemeranya amafaranga runaka bagomba gutanga, mujye mubikoraho raporo, muyohereze mu karere. Akarere nikabyemera muzabone kwakira ayo mafaranga. Ibi bizavanaho akajagari, kuko buri kigo cyajyaga gisaba amafaranga kishakiye”.

Yabigarutseho ubwo yibutsaga ko uburezi bw’imyaka 12 bwashyizweho na Perezida Kagame, kwiga ari ubuntu, ko kwirukana umunyeshuri aba ari ukuvangira uwashyizeho iyi gahunda.

Ati “Ndabibutsa ko gahunda yo kwiga imyaka 12 ari ubuntu! andi mafaranga yose mutuma abanyeshuri ndetse mukabirukana iyo batayazanye, mujye mubanza muyumvikaneho n’ababyeyi mu nama. Utabikoze gutyo, uravangira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame”.

Min. Munyakazi yanenze abayobozi b’ibigo babeshya ngo bagaburira abanyeshuri kandi ari igikoma gusa babaha cya mu gitondo.

Ati “Hari amashuri aduha raporo ko agaburira abana 100%. Nyamara wajyayo ugasanga babaha igikoma. Kera nari nzi ko igikoma bakinywa, batakirya !Ariko birababaje kumva umuyobozi avuga ngo”Tugaburira abana igikoma”.

Yakomeje abasaba gutoza abanyeshuri disipuline, isuku ku mubiri, ku bikoresho byabo, aho bigira n’aho barara ndestse no mu kigo hose ati “Ni ngombwa ko abana bagira uruhare mu kwimakaza isuku”.

Yasabye abarezi kwita kuri disipuline y’abanyeshuri ndetse n’iyabo ubwabo, mu gihe umwarimu cyangwa Diregiteri agaragaweho imyitwarire mibi ko yajya ahagarikwa ku kazi, agatangirwa raporo, yamara kwigwaho akaba yanakwirukanwa mu kazi.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Barungi Alice/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *