GridArt_20260430_204626027_copy_1000x666

Maj. Gen Nkubito yavuze uwarashe indege ya Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’iburengerazuba, Maj. Gen. Nkubito Eugene, yashimangiye ko nta wundi muntu warashe indege ya Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda utari Colonel Bagosora Théoneste.

Col. Bagosora wapfuye muri Nzeri 2021 aguye i Bamako muri Mali, asanzwe ari musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana.

Uyu mugabo yavukiye mu yahoze ari Komine Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941, yinjira mu gisirikare arangije amashuri yisumbuye muri Seminari Nto ya Nyundo mu 1962, asohoka ari Sous-Lieutenant mu 1964.

Bagosora yakoze mu mitwe myinshi y’ingabo, aza gukora muri Minisiteri y’Ingabo, aba Umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege).

Muri Mutarama mu 1993 yari mu ntumwa z’u Rwanda zari mu biganiro bya Arusha byahuzaga Leta ya Habyarimana n’umutwe wa RPF-Inkotanyi bari bamaze imyaka irenga ibiri mu ntambara.

Ibyo biganiro byasize Leta n’inyeshyamba bumvikanye gusaranganya ubutegetsi, ikindi impande zombi zikavanga ingabo.

Ibi byarakaje cyane Bagosora, maze ku wa 9 Mutarama 1993 ava i Arusha muri Tanzania ahaberaga imishyikirano ateguje ko agiye “gutegura imperuka mu Rwanda”.

Amakuru avuga ko Colonel Bagosora nyuma yo kugaruka i Kigali avuye i Arusha tariki 9 Mutarama, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b‘intagondwa, barimo abasirikare bakuru nka Colonel Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, Lieutenant Colonel Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi, Major Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Habyarimana na Major Aloys Ntabakuze wayoboraga batayo parakomando.

Aba baje gushinga Ishyirahamwe ry’abicanyi mu ngabo z’u Rwanda bise AMASASU (Alliance des Militaires Agacés par les. Séculaires Actes Sournois des Unaristes).

Ku wa Kane tariki ya 30 Mata ubwo ku rwibutso rwa Commune-Rouge ruherereye mu karere ka Rubavu haberaga igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko amagambo Bagosora yavugiye i Arusha ashimangira ko ari we uri inyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Ati: “I Arusha ubwo barimo gusinya yaravuze ati ‘ibi bintu bibaye ndateza apocalypse (imperuka) mu gihugu. Hanyuma se ni gute uwarashe Habyarimana? Aba ngaba babivuga banibaza uwarashe indege ya Habyarimana, ni nde wundi wavuga utari Bagosora na bagenzi be? Ko yabyivugiye i Arusha? Kuki ibyo bintu abantu babyirengagiza, babyirengagiza kubera iki? Kuki badashaka kubyumva? Kuki badashaka no kubivuga?”

Nkubito yashimangiye ko usibye i Arusha, amagambo nk’ariya Bagosora yanayavugiye mu gace ka Ngondore (ubu ni mu murenge wa Byumba muri Gicumbi) ubwo harimo hategurwa kuvangwa kw’ingabo, bityo akaba ari we wakabiryojwe.

Mu 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yerekanye ko indege ya Habyarimana yarashwe ku wa 6 Mata 1994 yaba yarahanuwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwa Habyarimana babonaga ko we ashaka kumvikana na FPR mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije.

Muri Gashyantare 2022, Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwategetse ko dosiye y’iperereza ku iraswa ry’iriya ndege ifungwa, nyuma y’imyaka irenga 20 harabuze uwayihanuye.

IMG 20260430 140148 288 copy 951x555 1
Maj. Gen Nkubito yashimangiye ko nta wundi wahanuye indege ya Habyarimana utari Colonel Bagosora
arton115060 2 48c09
Bagosora yarwanyije yivuye inyuma amasezerano ya Leta ya Habyarimana na RPF-Inkotanyi
field media image 63355 AP attentat habyarimana
Indege ya Habyarimana ubwo yaraswaga yarahanutse igwa mu rugo rwe i Kanombe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *