Koreya ya Ruguru yohereje umwe mu basirikare bakuru  muri Amerika guhura na Trump

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu bayobozi bakomeye muri Koreya ya Ruguru yoherejwe muri Amerika guhura na perezida Trump ngo baganire ku buryo ibihugu byombi byanoza umubano.

Uyu muyobozi bavuga ko akoranira bya hafi na perezida Kim Jong akaba n’umwe mu basirikare bakuru muri kiriya gihugu, Gen Kim Yong-chol biteganyijwe ko aba yasesekaye muri Amerika ejo kuwa Gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018, akaba azaca ku kibuga cy’indege cya Beijing mu gihugu cy’u Bushinwa.

Ibitangazamakuru bikorera muri Koreya y’Epfo bivuga ko bifite amakuru yizewe avuga ko ibi bishobora kuba ari kimwe mu bikorwa vyo gutegura umuhuro hagati ya perezida Kim na mugenzi we Donald Trump uteganyijwe mu kwezi gutaha.

Ni nyuma y’uko hagiye hagaragazwa impungenge ko uyu muhuro w’aba bakuru b’ibihugu bombi ushobora kuzamo agatotsi ntube, aho byanavugwaga ko perezida Trump yamaze kohereza ubutumwa muri Koreya ya Ruguuru ko ashobora kutazaboneka muri uriya mhuro.

Biteganyijwe ko perezida Kim Jong na mugenzi we Trump bazahura kuwa 12 Kamena muri Singapour.

Ibi bihugu nibiramuka bihuye, ibiganiro by’abayobozi babyo bizibanda ku mikoreshereze y’intwaro za kirimbuzi muri Koreya ya ruguru ndetse n’uburyo byahagarikwa, gusa Amerika ikaba yaerakomeje guzaba ko byahagarikwa ariko Koreya ya Ruguru ikanga kubireka.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Koreya Zombi ziherutse guhura nyuma y’uko perezida wa Koreya y’Epfo asuye Amerika, kuri ubu uwa Koreya ya Ruguru akaba ari we uteganya guhura n’uwa Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *