Jay-z yibitseho agatubutse kurusha abandi baraperi atarigeze arangiza amashuri

Shawn Corey Carter wamenyekanye cyane ku izina rya Jay-z, yavutse ku itariki ya 4 Ukuboza 1969, avukira i Brooklyn mu Mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Jay-z yakuriye mu buzima bugoye abana na nyina, Gloria carter ndetse n’abavandimwe be, nyuma yo gusigwa na se, Adnis Rreeves ubwo Jay-z yari afite imyaka […]

Kwemererwa gutunga imbunda mu Rwanda ni nk’uko ingamiya yaca mu mwenge w’urushinge- Min Busingye

Ministeri y’ubutabera  iratangaza ko yamaze gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko ryemerera umuturage wese wujuje ibisabwa biteganywa n’itegeko rigena gutunga, gutanga, gucuruza, no gukora intwaro mu Rwanda, gusa igatangaza ko bitakorohera buri wese bitewe n’urutonde rw’ibisabwa. Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko ibi bitavuze ko imbunda zigiye kujya zicuruzwa mu maduka  nk’ibindi bicuruzwa byose nk’uko […]

Nyamagabe: Abamugaye bababazwa nuko badafashwa nk’abatishoboye

Abafite ubumuga bo mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe bavuga ko ubumuga bafite butari mu bishingirwaho bashyira abantu mu byiciro by’ubudehe, ibi bikaba bituma badahabwa ubufasha bugenerwa abandi baturage batishoboye. bikanababera inzitizi no kuri serivisi z’ubuvuzi kuko ubwishingizi mu kwivuza (mutuel de sante) butabasha kuvuza indwara z’ubumuga n’izindi zifitanye isano nabwo. Munyaneza Ladislas […]

Alexis Kagame uvugwaho guhindura Bibiliya mu Kinyarwanda, ni muntu ki?

Alexis Kagame yavutse ku wa 15 Gicurasi 1912, mu misozi ya Kiyanza, mu cyahoze ari Komini Mugambazi, ubu ni mu karere ka Rulindo. Yavutse ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, umuryango we wari umwe mu miryango ikomeye i bwami, kuko bari abanyamabanga b’ibwami [Abiru]. Avuka, u Rwanda rwari mu maboko y’abakoloni b’Abadage, gusa nyuma yaho […]

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres ugiye kubaka mu Rwanda ikigo kizita ku Ngagi

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Ellen DeGeneres, uzwi cyane mu kiganiro gisetsa ‘The Ellen DeGeneres Show’ gicishwa kuri televiziyo.  Akaba agiye gutangiza mu Rwanda umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund byo kwita ku ngagi . Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres, kuri uyu wa 29 Gicurasi 2018, mu biro […]

Uganda: Umupolisi akurikiranyweho gusambanya ku ngufu umwana ufite ubumuga akanamutera inda

Polisi ya Uganda ikorera mu kace ka kasese icumbikiye umwe mu bo bakorana utatangajwe amazina ukurikiranyweho gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa ubana n’ubumuga akanamutera inda. Uyu mupolisi ukora mu rwego rwa police Constable ashinjwa gusambanya uyu mwana w’imyaka 16, imiryango irengera abafite ubumuga n’abandi babifite mu nshingano bakaba bari gushyira polisi mu majwi kubera kutabasha […]

Nyamasheke: Bababazwa no kutabona ababo bishwe muri jenoside ngo bashyingurwe mu cyubahiro

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mirenge ya Cyato na Rangiro mu karere ka Nyamasheke bavuga ko intimba ikiri yose, baterwa no kuba batarabona imibiri y’ababo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi mirenge yombi, kugeza ubu yibukira […]

Ubuhamya: Ni njye wasembuye data, turasambana bimviramo gutwita inda ye

Amazina yanjye ni Stella, mfite imyaka 25 y’amavuko, natangiye kumva nkunze cyane data ubwo nari mfite imyaka 21 niga muri kaminuza, ababyeyi bacu bashakanye bakiri bato cyane ku buryo twabyirutse utamenya ko ari bo bambyara kuko ni nkaho twanganaga mu gihagararo. Nakuze numva niyumvamo papa mu buryo budasanzwe. Data yari munini, ateye neza, mbese afite […]

Koreya ya Ruguru yohereje umwe mu basirikare bakuru  muri Amerika guhura na Trump

Umwe mu bayobozi bakomeye muri Koreya ya Ruguru yoherejwe muri Amerika guhura na perezida Trump ngo baganire ku buryo ibihugu byombi byanoza umubano. Uyu muyobozi bavuga ko akoranira bya hafi na perezida Kim Jong akaba n’umwe mu basirikare bakuru muri kiriya gihugu, Gen Kim Yong-chol biteganyijwe ko aba yasesekaye muri Amerika ejo kuwa Gatatu tariki […]

Diamond asigaye ajya muri Afurika y'Epfo kureba Zari mu ibanga rikomeye

Diamond Platnumz wamaye cyane mu muziki ndetse no kuba akunda abagore amaze  iminsi ajya muri Afurika y’Epfo aho Zari aba, mu ibanga bivugwa ko ari gusaba imbabazi uyu wahoze ari umugorewe banabyaranye abana babiri. Kuva Zari Hassan yatangaza ku mugaragaro ko yatandukanye na Diamond kuwa 14 Gashyantare 2018 yahise ajya kuba muri Afurika y’Epfo mu […]

FRC, umutwe w’inyeshyamba uri mu nzira zo gucumbukura ikivi cya M23

Hari hashize imyaka itanu umutwe w’inyeshyamba za M23  (Mouvement du 23 Mars) zarwaniraga ku butaka bwa Congo, ushyize intwaro hasi. Ubu haravugwa undi urimo gutegurwa ngo ube wacumbukura ikivi M23 yacumbitse witwa FRC (F ront pour la Restauration du Congo ). Iby’uyu mutwe w’inyeshyamba byagaragaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gatanu, ubwo umugore witwa Brigitte Safari Misabiro, […]

Karago: Umuyoboro w’amavomo 14 hakoramo atatu gusa

Abatuye umurenge wa Karago mu karere ka Nyabihu bavuga ko batunzwe n’amazi y’ibirohwa bavoma mu kiyaga cya Karago, nyamara bamaranye imyaka ibiri umuyoboro wagombaga kubaha amavomo 14 hakaba hakoramo atatu gusa. Ngo gusaranganya amazi ntibishoboka kuko rwiyemezamirimo yataye ibikorwa, bityo umurenge ukaba utabasha kuyicungira akiri mu maboko ye. Uyu muyoboro watwaye miliyoni 169 z’amafaranga y’u […]

Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange, Imana izabacira akanzu

“Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.” 1 Abakorinto 10:13 Iyo umuntu ari mu bigeragezo akenshi icya mbere kimubaho ni uguterwa n’ubwihebe ndetse agatangira kwibwira ko Imana yamutaye, akaba yashidikanya ku mbaraga […]