Shawn Corey Carter wamenyekanye cyane ku izina rya Jay-z, yavutse ku itariki ya 4 Ukuboza 1969, avukira i Brooklyn mu Mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Jay-z yakuriye mu buzima bugoye abana na nyina, Gloria carter ndetse nâabavandimwe be, nyuma yo gusigwa na se, Adnis Rreeves ubwo Jay-z yari afite imyaka 11.
Jay-z yaje gutangira amashuri abanza muri âEli Whitney Highschoolâ muri aka gace yavukagamo ka Brooklyn, ku bwâibyago iri shuri riza gufungwa yerekeza mu ishuri ryo muri George aza no kuhahurira nâabaraperi bakomeye nka Notorious B.I.G ndetse na Busta Rhymes.
Jay-z ntiyigeze arangiza amashuri ye, kuko yatangiye kwijandika mu gucuruza ibiyobyabwenge nka cocaine akiri umunyeshuri, ibi biza no kumuviramo kuraswa inshuro eshatu zose, ariko ntiyapfa.
Nyina, Gloria carter, yatangarije ikinyamakuru Tmz ko umuhungu we yakundaga kubyuka mu gicuku akajya mu gikoni maze agahondagura asa nkâukoma ingoma ari nako aririmba [freestyle], gusa nyuma ku isabukuru ye yâamavuko nyina yaje kumugurira ingoma izajya imufasha igihe ashaka kuryoherwa nâibihangano bye, ibi byanatumaga abaturanyi bamukunda, baje no kumuhimba akazina ka âJazzyâ.
Jay-z yakomezaga kuzamura impano ye ariko akibanda mu gusubiramo indirimbo zaririmbwe nâabandi, maze ku giti cye aza kuririmba indirimbo yamufashije kuzamuka ayita ââIn my lifetimeââ.
Umuhanzi Royce da 5â9â ndetse na Fedro star, bavuze ko Jay-z ari umwami wa Rap, kubera ko afite ubushobozi bwo kuririmba yihuta cyane cyangwa se akarimba buhoro bitewe nâuburyo abishaka.
Mu mwaka wa 2003, Jay-z yinjiye mu ruganda rwa Reebok ndetse aba nâumwe mu barufatiye runini, nyuma yaho we na Demon Dash bahise bashinga uruganda barwita ââROCAWEARââ rucuruza imyambaro yâingeri zose.
Mu mwaka wa 2002, Â Jay-z yagiranye umubano ukomeye nâumuhanzikazi Beyonce, mu mwaka wa 2009 bakora ubukwe, ndetse binatuma batorwa nka Couple ikunzwe cyane ku isi, aha hari mu 2012.
Mu mwaka wa 2011 mu birori bya MTV Beyonce yatangaje ko atwite imfura ye na Jay-z, ku itariki 7/1/2012 abyara umwana wâumukobwa bamwita ââBlue Ivy Carterââ.
Ku itariki ya 18/6/2017 se wa Beyonce witwa Mathew Knowles, yatangaje ko Beyonce yibarutse impanga arizo Rumi wâumukobwa ndetse na SIR wâumuhungu.
Jay-z ni umwe mu nkingi za mwamba mu njyana ya Hip-Hop, ndetse afatwa nkâumwe mu baraperi bâibihe byose muri iyo njyana ariko kandi ni nâumwe mu bafite agatubutse ku isi.

Â
Mbarushimana Africa/Bwiza.Com


