Abatuye umurenge wa Karago mu karere ka Nyabihu bavuga ko batunzwe n’amazi y’ibirohwa bavoma mu kiyaga cya Karago, nyamara bamaranye imyaka ibiri umuyoboro wagombaga kubaha amavomo 14 hakaba hakoramo atatu gusa. Ngo gusaranganya amazi ntibishoboka kuko rwiyemezamirimo yataye ibikorwa, bityo umurenge ukaba utabasha kuyicungira akiri mu maboko ye.
Uyu muyoboro watwaye miliyoni 169 z’amafaranga y’u Rwanda, uturuka Nyamateke mu murenge wa Rambura, wari uteganirijwe amavomo 18, harimo ane yo mu murenge wa Rambura, naho ubuyobozi bukaba buvuga ko adakora.
Magingo aya abaturage b’utugari twa Kadahenda na Cyamabuye bakaba bavuga ko bavoma ikiyaga cya Karago, n’andi amanuka ku misozi n’ibishanga arimo imisundwe.
Umwe mu baturage wari mu kiganiro « Urubuga rw’abaturage n’abayozi », avuga ko babazaniye amatiyo gusa, bagategereza amazi arimo bakabura n’igitonyanga.
Ntamwemezi Bernard, utuye umudugudu wa Rubare mu kagari ka Cyamabuye agira ati, « Twabonye amatiyo atambuka, nta mazi twigeze tubona, imigezi 5 kugeza ku kigo cy’urubyiruko cya MIJEUNE, n’abo bana bajya gukaraba muri Karago. Abo mu mudugudu wa Muremure bavoma Busoro ».
Naho Nyiransabimana Bernadette we avuga ko bakivoma ibizi by’ibirohwa muri Ruramba. Nyamara Zirimwabagabo Sylvestre, yemera ko amazi yigeze kuza, abo mu gasanteri ka Kadahenda baravoma, hagasigara imidugudu 3 itavoma. Ati “Ubu utuzi tuza hano ari duke, kandi agarukira hano ».
Twakayasaranganyije, ariko aracyari mu maboko ya rwiyemezamirimo- Gitifu
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago, Kabarisa Salomon na we avuga ko amazi y’uyu muyoboro adahagije abaturage b’utugari 6 twose; ngo hari hateganijwe amavomo 14 mu midugudu 6 y’akagari ka Kadahenda, ariko ngo akora ni atatu gusa. Ayo ni ivomo rya Nkomane, Gihira na Gakoma, naho indi 11 ntikora.
Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cyabaye ari uko isoko ivubura makeya. Agira ati, « Uyu muyoboro uva mu murenge wa Rambura,i Nyamateke. Baribeshye mu gupima, batangiye gutanga amazi basanga isoko ivubura makeya ».
Ikindi avuga ni uko rwiyemezamirimo atarangije ibikorwa, umuyoboro utangwa by’agatenganyo, ukaba ukiri mu maboko ya rwiyemezamirimo. Ngo iyo bitaba ibyo umurenge akaba uwicungira, amazi make ahari yasaranganywa, ariko umukozi uhari ntahembwa, ahembwa ari uko umurenge wandikiye akarere.
Bashonje bahishiwe, inama yo kuwa 30 Gicurasi izabikemura
Umukozi w’akarere ka Nyabihu ushinzwe ibikorwa remezo, Ntakiyimana Celestin avuga ko hateganijwe inama kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Gicurasi ikazafata umwanzuro kuri iki kibazo.
Mu bibazo avuga byagiteje, ngo si inyigo mbi nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ngo ibihe birahinduka (changement climatique), ngo amazi isoko ya Nyamateke yari ifite siyo ivubura ubu, yemwe ngo na kamwe mu dusoko twagendeweho kaje kuyoba.
Ikindi ngo rwiyemezamirimo aracyakeneye gukemura utubazo tujyanye n’ibigega (chambre de départ) biva n’amatiyo yacitse agahitisha ibitonyanga by’amazi.
Mu nama itegerejwe ku wa gatatu, ngo hazaba harimo rwiyemezamirimo n’abahagarariye Aqua Virunga Limited, ifite ubunararibonye mu gucunga amazi muri myinshi mu mirenge igize aka karere. Iyi Sosiyete ngo izabafasha gushaka amasoko mashya, n’ahari bayongerere ubushobozi.
Nyuma y’iriya nama, ngo ibintu byose bizanozwa, ndetse ngo n’isaranganya rizashoboka. Inyigo y’uyu mushinga yakozwe mu mwaka wa 2011-2012, uza gushyirwa mu bikorwa mu 2015-2016, ukaba waratwaye miliyoni 169 z’amafaranga y’u Rwanda.
Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


