Kwemererwa gutunga imbunda mu Rwanda ni nk’uko ingamiya yaca mu mwenge w’urushinge- Min Busingye

Sangiza iyi nkuru

Ministeri y’ubutabera  iratangaza ko yamaze gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko ryemerera umuturage wese wujuje ibisabwa biteganywa n’itegeko rigena gutunga, gutanga, gucuruza, no gukora intwaro mu Rwanda, gusa igatangaza ko bitakorohera buri wese bitewe n’urutonde rw’ibisabwa.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko ibi bitavuze ko imbunda zigiye kujya zicuruzwa mu maduka  nk’ibindi bicuruzwa byose nk’uko Abanyarwanda bamwe bakomeje kubyibaza, ko ahubwo ari uburyo bwo  kugira ngo itegeko rijyeho kugira ngo igihe ryaba rikenewe  rikoreshwe, rishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati”Iri ni itegeko rigiye gushyirwaho kugira ngo igihe turikeneye turikoreshe. Rigizwe n’ingingo 74 zikubiyemo ibijyanye n’intwaro haba kuzitunga,kuzinyuza mu gihugu.Iri tegeko rizadufasha gukomeza gukurikirana iby’intwaro mu gihugu.

Avuga ko bidakwiye gutera abantu impungenge Abanyarwanda ngo bumveko imbunda zigiye gukwirakwira mu gihugu kuko bitoroshye kuzuza ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gutunga imbunda mu cyo yagereranyije n’indogobe kuba yanyura mu mwenge w’urushinge.

Ati ”Ntibyoroheye buri wese gutunga imbunda kuko ibisabwa ni urutonde rurerure cyane.Ni nk’aho bidashoboka. Ni hafi ya impossible,ni nk’uko ingamiya yaca mu mwenge w’urushinge. Iri tegeko rigiye kujyaho kugira ngo niharamuka habayeho   abantu ku giti cyabo bashaka gutunga intwaro rizabagenge.Mu by’ukuri byegeranye na impossible”.

Minisitiri Busingye yavuze ko iri tegeko ryashyizweho mu rwego rw’impinduka zirimo gukorwa na Minisiteri zirimo  kuvana ibyaha mu gitabo cy’amategeko ahana bikajya  mu mategeko ajyanye nabyo.

Ati”Ubusanzwe wasomaga itegeko rigenga nk’imisoro,ibidukikije ugasanga nta tegeko riteganya ibihano bijyanye n’ibyaha by’imisoro.Twatanze amategeko agera kuri 25 ajyanye n’ibintu byinshi.

Itegeko rijyanye no gutunga intwaro ryashyizweho 7/5 1979 ryemejwe 26/1/1982 rinonosorwa mu 2009.U Rwanda rwemeje amasezerano Mpyzamahanga agenga intwaro mu mwaka 2005 ndetse runashyira umukono ku masezerano yiswe ‘Naiorobi Protocol yari agamije kurwanya ikwirakwiwa ry’intwaro mu 2004.

Urwego ruto rwemerewe gutanga uruhushya rwo gutanga intwaro nk’imbunda ni Umukuru wa Polisi naho urwego runini ni inama y’abaminisitiri.

fred
Ufite mikoro, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye n’ Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode

 

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *