Diamond asigaye ajya muri Afurika y'Epfo kureba Zari mu ibanga rikomeye

Sangiza iyi nkuru

Diamond Platnumz wamaye cyane mu muziki ndetse no kuba akunda abagore amaze  iminsi ajya muri Afurika y’Epfo aho Zari aba, mu ibanga bivugwa ko ari gusaba imbabazi uyu wahoze ari umugorewe banabyaranye abana babiri.

Kuva Zari Hassan yatangaza ku mugaragaro ko yatandukanye na Diamond kuwa 14 Gashyantare 2018 yahise ajya kuba muri Afurika y’Epfo mu mitungu y’umugabo we mukuru Ivan Ssemwanga watabarutse umwaka ushize, Diamond nawe asigara iwe muri Tanzaniya ari naho akorera ibikorwa bye bya muzika.

Amakuru menshi ari guturuka mu bitangazamakuru byo muri Tanzaniya avuga ko Diamond yaba ari kujya muri Afurika y’Epfo gusaba imbabazi Zari Hassan ngo abe yagaruka mu rugo, kuko na nyina wa Diamond ariwe yiyumvamo kurusha abandi uyu mugabo Diamond yakururukanye nabo.

Global Publishers dukesha iyi nkuru yatangaje ko Diamond Platnumz yemeye ko ajya ajya mu rugo rwa Zari ruri muri Afurika y’Epfo gusa ngo abagiye gusura abana be gusa akigarukira.

Yagize “ Nibyo njyayo, Si ubwambere cyangwa ubwakabiri. Njyayo ariko si ukumusaba imbabazo, hoya! Njyayo mu rwego rwo kureba abana banjye. abavuga ko mba nagiye kumusaba imbabazi, ntekereza ko ari ibitekerezo byabo n’inkuru bahimba ariko icy’ingenzi ni uko nta kuri kurimo. Zari ni mama w’abana banjye kandi bizahora gutyo.”

Ibi bije nyuma yaho Diamond Platnumz aherutse gufatana mu mashati na Nyina akiza Hamisa Mobetto wakubitwaga na Sanura Kassim ariwe nyina wa Diamond amuziza ko bararanye,Dore ko bahararanye muri iyiminsi bivigwa ko ubukwe Diamond afite uyu mwaka yaba azabana n’uyu mugore.

Kanda Subscribe kuri iyi channel ujye wibonera amakuru agezweho muburyo bw’amashusho

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *