Urukiko rwo muri New Zerande rwatanze itegeko ryo gupima ibitsina by’abazajya bakekwaho icyaha cyo gusambanya ku ngufu cyangwa ibindi bikorwa bifitanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Iri tegeko ryasohotse nyuma y’uko umwe mu bagore b’abayobozi muri kiriya gihugu asabye urukiko ko rupima igitsina cy’umwe mu bo bakoranyeho ubwo babisikanaga hakarebwa niba ingero zatanzwe hari aho zihuriye n’ingingo z’uwatanze ikirego.
Uyu mugore utatangajwe amazina avuga ko yumvise ikintu gisa n’igitsina cy’umugabo witwa David Scott wo mu gace ka Kapiti muri kiriya gihugu kimukora mu mugongo, agahita ajya kumurega ngo barebe niba ari ihohotera koko ryakozwe mu ruhame nk’uko uwo mugore yabibwiye urukiko.
Ikinyamakuru stuff.co.nz kivuga ko uyu mugore avuga ko yumvise ari ikintu kibyibushye ariko gifite uburebure bubarirwa hagati ya santimetero 10-12 bityo ukekwa akaba yarahise ajyanwa mu bizamini (Gupimwa igitsina) ariko ntibahite batangariza itangazamakuru ibyavuyemo.
Urukiko rwahise rutangaza ko umuntu wese uzajya akekerwaho icyaha nka kiriya azajya apimwa ingero z’igitsina cye hagendewe ku byatangajwe n’uwakorewe ihohoterwa.
Ababuranira David Scott bo bavuga ko ibimenyetso by’uriya mugore nta shingiro bifite kuko bikekwa ko ari telefone y’uriya mugabo, icyo batwaramo impapuro cyangwa ikinti kintu cyaba cyaramukozeho ubwo yegeranaga n’uriya mugabo.


