Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte ari mu mazi abira nyuma yo kugaragara mu ruhame no kuri za televiziyo asomana n’umugore ibitangazamakuru byise umunyamahanga.
Uyu muperezida yarimo atanga ikiganiro muri Koreya y’Epfo, ubwo yahamagaraga umugore akamusaba ko yamusoma imbere y’imbaga, kugeza ubu amafoto ndetse n’amashusho bikaba byamaze gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi bikorwa byakurikiwe n’amashyi menshi y’abari bakurikiye ikiganiro cy’uyu muperezida ariko nyuma hakurikiraho impaka z’abavugaga ko ibyo yakoze bitari bikwiye umuperezida kuko babifashe nko kwitesha agaciro.
Perezida Dutelte, ngo yahamagaye abagore 2 ngo abashimire anabahe ibitabo byo kujya basoma, aho yabanje kujya abahobera, uwa mbere yamusomye ku itama, ukurikiyeho amusoma ku munwa, ibintu byatangaje abantu benshi mu bari aho.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko atari ku nshuro ya mbere uyu muperezida avuzweho imyitwarire nk’iyi yo kugaragariza amarangamutima abagore bigatuma yitwara uko takabaye yitwara.
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu banenze iyi myitwarire, aho umwe mu bamukurikira kuri Twitter yagize ati”Ni ihohotera kuko yitwaza imbaraga afite agafatirana utwana tw’udukobwa[…]”
Undi yagize ati”Gusoma umugore w’umunyamahanga, umukozi byongeye bikabera mu kindigihugu ntibyari bikwiye. Yabikoze ku nyungu ze bwite ariko ntibishimishije[…]”



