Kanye West yagize ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe
Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi mu njyana ya Hip Hop, Kanye West, aherutse gutangaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe. Mu kinganiro na TMZ dukesha iyi nkuru, Kanye West yagarutse ku mishinga itandukanye ari gutegura imwe muri yo hakaba harimo n’umuzingo (Album) yitegura gushyira hanze yise “Ye” gusa yanahishuye ko yigeze […]
Nyamasheke: Baratabaza Leta kubera ubwigunge baterwa n’iyangirika ry’umuhanda Tyazo-Cyato
Abaturage b’imirenge ya Cyato na Rangiro mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze igihe kirekire mu bwigunge baterwa n’iyangirika ry’umuhanda Tyazo- Cyato, aho kugeza ubu nta modoka n’imwe ishobora kuva mu i Tyazo ngo igere ku cyato. Abaturage bamaze imyaka myinshi batakamba uyu muhanda w’ibirometero 35 ngo ukorwe neza ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, […]
Mexique: Abantu bashikiye ishusho ya Bikira Mariya nyuma yo kumva amakuru ko bayibonye irira
Urujya n’uruza rw’abaturage bo mu mijyi itandukanye yo mu gihugu cya Mexique basigaye birirwa bakanarara imbere ya kiliziya ya Hobbs nyuma yo kumva amakuru ko hari bamwe mu bakirisitu bahasengera babonye amarira atemba mu isura y’ishusho ya Bikira Mariya ihari. Ibirangazamakuru bitandukanye bivuga ko hari bamwe mu basengera kuri iriya kiliziya bamaze kuvuga isengesho rizwi […]
Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo- Amb. Nduhungirehe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Nduhungirehe Olivier avuga ko birambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi Nduhungirehe yabitangaje ku wa 3 Kamena 2018, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubwo yagiraga icyo avuga ku nkuru ya Igihe.com, aho ababyeyi n’abarezi bagaragaza impungenge zabo […]
Perezida Dutelte yibasiwe bikomeye nyuma yo gusoma umugore utari uwe mu ruhame
Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte ari mu mazi abira nyuma yo kugaragara mu ruhame no kuri za televiziyo asomana n’umugore ibitangazamakuru byise umunyamahanga. Uyu muperezida yarimo atanga ikiganiro muri Koreya y’Epfo, ubwo yahamagaraga umugore akamusaba ko yamusoma imbere y’imbaga, kugeza ubu amafoto ndetse n’amashusho bikaba byamaze gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bikorwa […]
Uwamaliya Veneranda yatorewe kuyobora by’agateganyo akarere ka Huye
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018, Inama Njyanama y’akarere ka Huye yatoye Uwamaliya Veneranda nk’umuyobozi w’akarere w’agateganyo. Uwamaliya Veneranda abaye umuyobozi w’akarere ka Huye w’agateganyo, nyuma yaho ku wa 31 Gicurasi 2018, Muzuka Eugene wakayoboraga yeguye n’abamwungirije barimo Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi bw’Akarere Wungirije ushinzwe ubukunga na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho […]
Nkurunziza niyubahe abaturage ave ku buyobozi- Julius Malema
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo EFF (Economic Freedom Fighters), Julius Malema, avuga ko bikwiye ko abayobozi bajya bava ku butegetsi mu gihe manda zabo zirangiye, agaruka kuri Perezida Nkurunziza w’u Burundi. Ubwo iri shyaka ryakoraga umunsi mukuru mu mpera z’ukwezi gushize, Julius Sello Malema yagarutse kuri Perezida Nkurunziza w’u Burundi, avuga ko […]
Uganda: Umugore n’umugabo bigaragambirije imbere y’Inteko bafite isanduku bahambamo
Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018, polisi ya Uganda yataye muri yombi umugore n’umugabo bari mu myigaragambyo mu mujyi wa Kampala bashaka kwinjira mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko bafite isanduku bashyinguramo abantu bapfuye Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bombi bigaragambyaga banafite igipapuro kinini cyanditseho amaggambo asaba kurinda abagore mu […]
Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?
Inkuru yo kwiyamamaza kwa Minisitiri Louise Mushikiwabo ku kuba Umunyamabanga mukuru wa OIF yameneyekanye tariki ya 8 Gicurasi uyu mwaka. Yaje kwemezwa bidasubirwaho tariki 23, ubwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangazaga ko amushyigikiye, nubwo ibihugu byombi bimaze igihe bidacana uwaka kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, u Rwanda rushinja Ubufaransa kugiramo uruhare. Akimara kumva ibyo, […]