Abaturage b’imirenge ya Cyato na Rangiro mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bamaze igihe kirekire mu bwigunge baterwa n’iyangirika ry’umuhanda Tyazo- Cyato, aho kugeza ubu nta modoka n’imwe ishobora kuva mu i Tyazo ngo igere ku cyato.
Abaturage bamaze imyaka myinshi batakamba uyu muhanda w’ibirometero 35 ngo ukorwe neza ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, aho bamwe bemeza ko uwavuye mu gasanteri ka Tyazo ajya i Kigali mu gihe cy’imvura agera yo mbere y’uwahahagurutse ajya ku Cyato.
Ibi ngo birushaho kubakenesha cyane kuko batabasha guhahirana n’indi mirenge, kugira ngo bazagere ku masoko ya Tyazo na Kirambo hafi ya kaburimbo, bisaba kugenda amasaha arenga 5 n’amaguru bikoreye ku mutwe, bigasaba kuzinduka igicuku, iyo uteze moto baguca amafaranga 5000.
Ndikumana Alexis uhagarariye urugaga rw’abikorera muri uyu murenge, avuga ko bibabaje kubona igihe basabiye itunganywa ry’uyu muhanda ngo ubashe kuba nyabagendwa.
Yagize ati’’birababaje rwose kubona dukomeza guhera inyuma mu iterambere kubera umuhanda umeze utya kandi ari wo wonyine ubasha kuduhuza n’umuhanda munini wa kaburimbo, indi yashoboraga kuhatugeza na yo yarangiritse kera. Turatabaza Leta ngo ubuyobozi bukuru budusuure burebe ubwigunge tubamo kuko kugeza ubu nta modoka ishobora kugera ino yikoreye ibicuruzwa.’’
Yakomeje avuga igihombo baterwa n’uyu muhanda, ngo aho imbaho zaboreye mu mashyamba, amakara yabuze kigura kandi ahandi ahenze, kugeza umurwayi cyangwa umugore uri ku nda ku bitaro bya Kibogora ni ibibazo bikomeye cyane, mbese turi mu bihe bibi dukeneye gutabarwa uyu muhanda ugakorwa na ho ubundi biradukomereye cyane’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko kwinuba kw’abaturage bifite ishingiro kuko bari mu bwigunge bukomeye.
Ati ’’Uheruka gukorwa mu buryo na bwo butari bwiza hashize imyaka 10 kandi uri mu misozi miremire,ugahora wangirika ku buryo usaba inyigo yihariye ugakorwa neza kurushaho,abaturage bakava mu bwigunge,ariko akarere karabizi, twizeye ko hari ikizakorwa abaturage bakongera guhahirana n’abandi’’.
Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo kizwi kandi ko ibi byabaye ibihe bidasanzwe by’imvura bikawangiza cyane ariko ubundi bajyaga bawitaho, bakaba bagenda bakora inzira z’amazi ngo udakomeza kwangirika mu gihe bagishakisha uburyo burambye bawukoramo mu myaka iri imbere.
Uyu murenge wa Cyato ni wo ubarizwamo umudugudu wa Muyugiri uvugwaho gukena cyane mu gihugu, abawutuye bakavuga ko gutera imbere bidashoboka batabasha guhahirana n’indi mirenge.



Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


