Umuramyi Dusabe Gentille Mutabazi uzwi nka Miss Dusa, umaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga witwa Eric Bahizi.
Ibi byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho Eric Bahizi yavuze ko kuva bahura bwa mbere, Miss Dusa ari we wenyine yahisemo, anongeraho ko yamusabye ko bazarushinga maze akabyemera. Na Miss Dusa ubwe yagaragaje ibyishimo bye, avuga ko yabonye uwo umutima we wakunze.
Miss Dusa ni mushiki wa Gentil Misigaro ndetse akaba na mubyara wa Adrien Misigaro, bose bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Selah (Iteka)”, “Warabambwe”, “Mfite wowe”, ndetse na “Nyibutsa” yakoranye na Adrien Misigaro na “Zamura” yakoranye na Gentil Misigaro.
Yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2021, aho izina rye ryazamutse cyane, bifashijwe n’impano ye ndetse n’umuryango avukamo wuzuyemo abahanzi bafite amazina azwi.
Ubu aba bombi batangiye imyiteguro y’ubukwe bwabo, mu gihe bagaragaza ibyishimo n’urukundo bafitanye.


