Kanye West yagize ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi mu njyana ya Hip Hop, Kanye West, aherutse gutangaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe.

Mu kinganiro na TMZ dukesha iyi nkuru, Kanye West yagarutse ku mishinga itandukanye ari gutegura imwe muri yo hakaba harimo n’umuzingo (Album) yitegura gushyira hanze yise “Ye” gusa yanahishuye ko yigeze kugira ikibazo cyo mu mutewe ariko akaza kwitabwaho ubu akaba ameze neza.

Yagize ati “Nibyo bamfashe ibizami by’uburwayi bwo mu mutwe ariko ntabwo bansanzemo gusa nk’uko nabivuze muri Album yanjye, kuba narakorewe iryo suzuma si ubumuga ahubwo n’imbaraga zidasanzwe mfite “.

Abajijwe impamvu umugemo “ye” ukunda kugaruka mu mazina yita Album ze hafi ya zose, yasubije ati”Ndizera ko “ye” ari ijambo rigaruka cyane muri Bibiliya, bisobanuye ko ‘ndi wowe nawe ukaba njye’ tukaba indorerwamo z’ibyiza dukora. Album ni indorerwamo y’uwo uriwe”

Kanye West ubu ni umubyeyi w’abana 3 yabyaranye n’umugore we, Kim Kardashian wamamaye mu bijyanye no kumurika imideli, mbere yo gukundana na Kanye West, Kim Kardashian yakundanaga n’abandi bagabo babiri barimo Damon Thomas na Kris Humphries ukina muri NBA[uyu bamaranye iminsi 72 bahita batandukana].

Mbere yo kurushingana na Kardashian, Kanye West  yabanje kukanyuzaho na Amber Rose, kuva mu 2008 kugeza mu mwaka wa 2010.

kim
Kanye West na Kim bafitanye abana batatu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *