Uganda: Umugore n’umugabo bigaragambirije imbere y’Inteko bafite isanduku bahambamo

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018, polisi ya Uganda yataye muri yombi umugore n’umugabo bari mu myigaragambyo mu mujyi wa Kampala bashaka kwinjira mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko bafite isanduku bashyinguramo abantu bapfuye

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bombi bigaragambyaga banafite igipapuro kinini cyanditseho amaggambo asaba kurinda abagore mu gihugu, ibi ngo bakaba babitewe no kuba abagore bari gupfa no gushimutwa umusubizo hirya no hino muri Uganda.

32385428 1277330282399356 6876239157677522944 n
Abababonaga bose batangaraga, abafite telefone zigezweho bakifatira amafoto

Umugabo yagaragaye yikoreye isanduku nini bashyinguramo ku buryo wabonaga ko ari iy’umuntu mukuru naho umugore afite igipapuro kinini cyanditseho amagambo akangurira abanyamategeko kurengera uburenganzira bw’umugore.

101800532 922115094
Polisi ntiyazuyaje ihita ibata muri yombi

Ayo magambo yagiraga ati”Ni inshingano zanyu kuturinda, nimuhagarike amaraso akomeza kumeneka.”

Ubu butumwa bwasaga n’ubugenewe abagize Inteko ishinga amategeko, kuko abigaragambyaga babashinja uburangare no kutita ku burenganzira bw’umwana n’umugore bamaze iminsi bibasiwe na ba rushimusi ndetse n’abandi bagizi ba nabi.

Polisi nayo rero ntiyazuyaje guhita ita muri yombi aba bigaragambyaga, kuko bahise bajya gufungirwa mu mujyi wa Kampala kuri sitasiyo ngo hakorwe iperereza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *