Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo EFF (Economic Freedom Fighters), Julius Malema, avuga ko bikwiye ko abayobozi bajya bava ku butegetsi mu gihe manda zabo zirangiye, agaruka kuri Perezida Nkurunziza w’u Burundi.
Ubwo iri shyaka ryakoraga umunsi mukuru mu mpera z’ukwezi gushize, Julius Sello Malema yagarutse kuri Perezida Nkurunziza w’u Burundi, avuga ko akwiye kuva ku buyobozi.
Yagize ati “Nkurunziza akwiriye kubaha abaturage, ntabwo dushaka abayobozi bava ku myanya ari uko bapfuye”.
Iri shyaka ryo muri Afurika y’Epfo, ryibasiye Perezida Nkurunziza w’u Burundi, bitangazwa ko ari ryo ryagize uruhare rukomeye mu kweguza Perezida Jacob Zuma nyuma yo kugaragaza ibyaha ashinjwa birimo na za ruswa.
Perezida Nkurunziza usabwa kuva ku buyobozi, ni perezida w’u Burundi kuva mu 2005. Ajya ku buyobozi byari biteganyijwe ko azayobora manda ebyiri z’imyaka 10. Mu 2015 ubwo zari zirangiye nibwo mu gihugu hatangiye imyigaragambyo, ubwo ishyaka CNDD FDD ryatangazaga ko azarihagararira kuri manda ya gatatu. Izi mvururu zatwaye ubuzima bw’abaturage benshi, abandi bafata iy’ubuhunzi.
Nyuma y’amatora ya kamarampaka yabaye muri Gicurasi, byemejwe ko Itegeko Nshinga ry’u Burundi rigiye guhindurwa, Nkurunziza akabona andi mahirwe yo kwiyamamaza kuzageza mu 2034.



